issa
Amajyepfo: Polisi na RIB mu bukangurambaga bwo gukumira gusambanya abana

Jun 10, 2026 - 16:58
 0

Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo n’Urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) ndetse na Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) bikomeje ibikorwa by'Ubukangurambaga butandukanye bugamije gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye birimo gusambanya abana, Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge,

Igikorwa cyabereye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Musambira.

Muri ubu bukangurambaga bufite insanganya matsiko igira iti " Muturarwanda fata iya mbere mu gukumira ibyaha.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UKWELITIMES, ubu bukangurambaga burimo gushishikariza ubujura bw'amatungo n'imyaka, Gusambanya abana, Ingengabitekerezo ya Jenoside n'Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge,

Yavuze ko ubu bukangurambaga buri gutanga umusaruro ufatika kuko hari abaturage benshi basigaye batangira amakuru ku gihe ibyaha bitaraba

CIP yatanze urugero rw’abaturage baherutse gutanga amakuru y’abagabo bane bibye inka zirindwi bakaza gutabwa muri yombi.

Muri ubu bukangurambaga, abaturage bibukijwe gukomeza ubufatanye na polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha bushingiye ku indangagaciro na za kirazira by'umuco nyarwanda no gukomeza ku zirikana ko umutekano ari nshyingano za buri wese

Abayobozi baboneyeho kunenga abakomeje kwishora mu bikorwa bitemewe bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage, babasaba guhita babizibukira burundu kubera ko uzajya abifatirwamo wese azajya abimuhanira.