Rubavu: Abaturage babiri na Gitifu batawe muri yombi bakekwaho kugurisha inka za Girinka
Abantu batatu barimo n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanyundo mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, batawe muri yombi bakekwaho kugurisha inka ebyiri zo muri gahunda ya Girinka bari barahawe.
Uyu uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari yatawe muri yombi ku wa 4 Kanama 2025, nyuma y’umunsi umwe yari amaze gusubiza kuri konti ya Girinka amafaranga yakekwagaho guhabwa n’abaturage bari bagurishije izo nka za Girinka bari barahawe.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric, yavuze ko nyuma y’uko abaturage babiri bagurishije inka bahawe muri Girinka bafashwe bashyikirizwa RIB ndetse ashimangira ko bahise bavuga ko hari amafaranga bahaye gitifu wabo w’Akagari.
Ati “ Bagezeyo batanga amakuru ko inka bazigurishaga bakagira amafaranga baha Gitifu ngo bazaguramo izindi nka nto, ni bwo yahamagajwe kuri RIB atinda kwitaba, nyuma yo gushaka ayo mafaranga abaturage bari baramuhaye akayasubiza kuri Konti ya Girinka ni bwo yitabye, ahita atabwa muri yombi.”
Yongeyeho ko aba baturage bagifatwa na RIB bahise bemera ko bagurishije inka bahawe muri gahunda ya Girinka ndetse bemeza ko hari igice cy’amafaranga bahaye Gitifu w’Akagari, aho umwe yamuhaye ibihumbi 150 Frw undi amuha ibihumbi 260 Frw.
Yakomeje avuga ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’ubwo yari yaratinze kwitaba Urwego rw’Ubugenzacyaha yakomeje kwitabira akazi nk’ibisanzwe, ariko akajya agendera kure inzego zishinzwe umutekano,aboneraho gusaba abahawe inka muri Girinka kwibuka ko baba barazihawe ngo zibateze imbere, bagire aho bava n’aho bagera.
Kugeza ubu aba bantu bose bafashwe bakaba bafungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Mudende.


Kinyarwanda
English
Swahili









