issa
Sydney: Umugabo n'umuhugu we bagabye igitero ku Bayahudi abantu 15 barapfa

Dec 15, 2025 - 23:06
 0

Kuri uyu wa Mbere Guverinoma ya Australia yatangaje ko abagabye igitero cyahitanye abayoboke b'idini y'Abayahudi bari mu birori byabo bari basanzwe batunze imbunda mu buryo bwemewe n'amategeko.

Iki gitero cyabaye ku cyumweru mu mujyi wa Sydney cyahitanye abantu bagera kuri 15 barimo umwana w'umukobwa w'imyaka 10 ndetse barimo Uwiyeguriye Imana mu idini y'Abayahudi wavukiye mu Gihugu cy'Ubwongereza. Iki gitero cyakomerekeyemo abantu benshi bari bitabiriye ibiro byo kwizihiza umunsi mukuru uzwi nka HANUKKAH ukorwa n'abayoboke b'idini y'Abayahudi .

Leta ya Australia kuri uyu wa Mbere Tariki ya 15 Ukuboza 2025, yatangaje ko abagabye iki gitero cy'iterabwoba ari umugabo w'imyaka 50 witwa Sajid Akram n'umuhugu we w'imyaka 24 witwa Naveed Akram. Nkuko bitangazwa na guverinoma ya Australia ivuga ko Sajid Akram nawe yapfiriye muri icyo gitero cy'iterabwoba mu gihe umuhungu nawe yakoretse akaba arembeye mu bitaro .

Ubutegetsi bwa Australia buvuga ko iki gitero cyibasiye abo mu idini y'Abayahudi bari bateraniye mu Cyanya cy'imyidagaduro cyitwa Bondi Beach ndetse abagabye iki gitero bamishishije urufaya rw'amasasu mu bitabiriye ibirori mu gihe bari bagambiriye kwica abayahudi bahimbazaga ibirori byabo. Bamwe mu bishwe bahise bapfira aho barasiwe naho abandi barimo umwana w'umukobwa w'imyaka 10 bapfuye bageze mu bitaro .

Umwe mu bari kuri Bondi beach yagerageje kuburizamo icyo gitero mbere y'uko Polisi ibagoboka, uwo mugabo witwa Ahmed al Ahmed yafashwe nk'intwari kuko yashoboye guhangana nabo bagizi ba nabi nubwo bamukomerekeje ubu akaba arwariye mu bitaro .

Mnisitiri w’intebe wa Australia, Anthony Albanese yatangaje ko icyo gitero cyagaragaje ko Leta izakomeza kuvugurura amategeko agamije gukumira ibikorwa nk'abaye bondi beach.

 Bamwe mu bayobozi barimo perezida Slovakia, bihanganishije ababuze ababo ndetse n'abagizweho ingaruka nicyo gitero. Umwe mu bamaganye icyo gitero ni Sir Ephraim Mirvis, uyobora imiryango y'Abayahudi batuye mu bwongereza yavuze ko iki gitero kigaraza urwango bafitiwe ariko avuga ko bitazahagarika guharanira uburenganzira bwabo no kwizihiza umunsi wabo bafite umudendezo .

Nubwo abagabye iki gitero hari ibimenyetso byagaragaje ko bari bafite ibendera rya Islamic state (IS ) ariko nta kigaragaza ko ari igitero cyateguwe n'agatsiko k'imitwe ivuga ko igendera ku mahame y'Idini ya Islam .

Uwo muhungu na Se, imbunda bakoresheje ni imbunda bari batunze mu buryo bwemewe n'amategeko ariko Leta ikavuga ko ubu igiye kurushaho kunoza amategeko agenga abatunze imbunda mu rwego rwo kwirinda ibikorwa by'iterabwoba .

Dec 15, 2025 - 23:05