issa
U Rwanda rwakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya ba Qatar n'u Buyapani

Dec 15, 2025 - 17:03
 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakiriye impapuro za Mansour Ali Fahd Al Shahwani Al Hajri, wagizwe Ambasaderi mushya w’Igihugu cya Qatar mu Rwanda.

Uyu muhango wabereye i Kigali, aho Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Qatar ku mubano mwiza umaze igihe uri hagati y’ibihugu byombi, anashimangira ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi n’iterambere rusange.

Ambasaderi Al Hajri na we yagaragaje ko yishimiye inshingano yahawe, anemeza ko azakora ibishoboka byose kugira ngo umubano w’u Rwanda na Qatar ukomeze gutera imbere no kugera ku rwego rwo hejuru.

Ibi bikomeje kugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu gukomeza gutsura umubano w’ubucuti n’ubufatanye bugamije inyungu z’abaturage babyo.

Minisitiri Nduhungirehe Kandi kuri uyu wa 15 Ukuboza 2025, yanakiriye Kazuya Nakajo nawe watanze impapuro ze zimwemerera guhagararira igihugu cy'U Buyapani mu Rwanda.

Iki ni igihugu nacyo kibanye neza n'u Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize aho bakomeje ubufatanye mu by'ubucuruzi n'ishoramari.