U Rwanda rwaciye kuri Estonia ku rutonde rwa FIFA
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.
Ibi Amavubi yabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya FIFA Series yaberaga hano mu Rwanda kuva tariki 26 kugeza 30 Werurwe 2026. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Grenada ibitego 4-0 ndetse yegukana igikombe itsinze Estonia ibitego 2-0.
Izi ntsinzi ebyiri zahise zigira ijambo ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2026. U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri ruva ku mwanya 130 rwariho mu kwezi gushize rugera ku mwanya 128 n’amanota 1126.62.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yafashe uyu mwanya iwusimbuyeho igihugu cya Estonia kuko yari ku mwanya 128 ariko ubu cyahise kijya ku mwanya 129.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izongera gukina indi mikino ya gishuti mu kwezi kwa Gatandatu itegura imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika izatangira mu kwa Cyenda.
Ikipe y’igihugu ya u Bufaransa niyo iyoboye uru rutonde ku Isi n’amanota 1877.32, Espagne iri ku mwanya wa kabiri, Argentine ni iya gatatu, u Bwongereza bwabaye ubwa Kane naho Brazil iguma ku mwanya wa Gatanu. Ikipe y’igihugu ya Marocco niyo iri imbere mu bihugu by’Afurika.


Kinyarwanda
English
Swahili








