Basketball Without Borders yasojwe hahembwa abana bigaragaje muri uyu mwiherero (AMAFOTO)
Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025, nibwo hano mu Rwanda hasojwe umwiherero wa Basketball Without Borders.
Ni umwiherero watangiye ku wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2025, urimo abana basaga 60 ariko bakaba bari kumwe n'abatoza ndetse n'abayobozi batandukanye muri NBA Africa hamwe na BAL.
Abana bari muri uyu mwiherero bigishijwe ibintu bitandukanye birimo ubumenyi bw'ibanze muri Basketball ariko kandi ntabwo byagarukiye mu kibuga ahubwo bigishijwe n'ubuzima bwo hanze y'ikibuga nkuko byatangajwe n'Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NBA Africa, Kita Thierry Matungulu.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza wa Charlotte Hornets yo muri NBA, Charles Lee, yadutangarije ko bahereje aba bana icyizere ndetse banakosora aho bagifite intege nke mu mukino wa Basketball.
Yagize ati " Tubaha inyigisho, tubaha icyizere, kandi tunabasuzuma kugira ngo dukosore ahakiri intege nke. Ariko natwe baduha byinshi, kuko batuzanira imbaraga n’amarangamutima mashya."
Umuyobozi wa NBA Africa, Claire Akamanzi, yatangaje ko ashima uko umwiherero wagenze, ariko asaba abana gukomeza kugira umutima mwiza ndetse no gukundana hagati yabo nubwo ibihugu bitandukanye. Uyu muyobozi Kandi yishimiye uko u Rwanda rwitwaye mu kwakira aba bantu batari bacye bari bateraniye hano mu Rwanda.
Claire Akamanzi yanze kwemeza ahantu iyi Basketball Without Borders izabera mu mwaka utaha kuko hari ibikiri kwigwaho ariko yemeza ko Nigeria bishoboka ko yajyanwayo kuko ni umwe mu bafatanyabikorwa ba NBA Africa nubwo hatarafatwa umwanzuro.
Mu gusoza uyu mwiherero hahembwe abana bitwaye neza barimo MVP mu bahungu n'abakobwa, umwana wugariye neza, uwatsinze amanota menshi muri rusange ndetse n'uwatsinze amanota 3 inshuro nyinshi.


Kinyarwanda
English
Swahili









