issa
Perezida wa Rayon Sports yemeje umutoza wungirije uje gukorana na Robertihno

Mar 7, 2025 - 09:33
 1

Perezida w'umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yeruye atangaza iby'umutoza wungirije ugomba kuza.

Hashize iminsi micye uwari umutoza wungirije wa Rayon Sports Quanan Sellami, yandikiye ibaruwa iyi kipe ayisezera kubera impamvu z'umuryango we aho bivugwa ko uyu mutoza arwaje umugore we byabaye ngombwa ko ajya ku mwitaho.

Ni inkuru yabaye nini mu ikipe ya Rayon Sports kuko byavuzwe ko impamvu ikomeye yatumya uyu mutoza agenda ari ikibazo cy'umushahara atarimo guhabwa neza.

Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee, ku munsi wejo hashize tariki 6 werurwe 2025, yatangaje byinshi ku mukino iyi kipe ye yari imaze gutsinda ikipe ya Gorilla FC ndetse avuga ibanga ryabafashije.

Yagize ati " Ni umukino udushimishije. Ibanga ryabaye gushyira hamwe ariko hari n'abakinnyi bagarutse barimo Muhire Kevin na Souleymane Daffe."

Thadee yaje no kugaruka ku mutoza wungirije Quanan Sellamin uheruka ugenda ndetse anavuga ko kuri uyu wa gatanu tariki 7 werurwe 2025, Rayon Sports irakira umutoza wungirije mushya.

Yagize ati " Umutoza wungirije, yatashye kubera umuryango we, umudamu we ararwaye. Ku munsi wejo umutoza w'ungiriye muzamubona."

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yatangaje no ku mukino iyi kipe ye ifitanye na APR FC kuri iki cyumweru tariki 9 werurwe 2025. Uyu muyobozi yavuze ko uyu mukino bawiteguye nk'abazatsinda ndetse asubiza abakinnyi ba APR FC bavuga ko kudatsinda Rayon Sports byaba ari igihombo.

Yagize ati " Umukino wo ku cyumweru ni amanota 3 nk'ayandi yose ariko tuwiteguye nk'abazawutsinda ntabwo twigeguye nk'abazawutsindwa. Twebwe kudatsinda APR FC cyaba ari igihombo inshuro 2. Nizeye abakinnyi banjye, nizeye n'umwuka barimo." 

Kugeza ubu muri Rayon Sports haravugwamo kudahembwa kw'abakinnyi ndetse na bamwe mu bayobozi bareba ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe ariko umukino wa APR FC ushobora kuzaba byose byakemutse ukurikije icyizere ubuyobozi bufite.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere wa shampiyona kugeza ubu n'amanota 42. Rayon Sports kugeza ubu iracyari mu gikombe cy'amahoro kuko yageze muri 1/2 izahuramo n'ikipe ya Mukura Victory Sports.

                                                 Perezida wa Rayon Sports yemeje ko umutoza wungirije araza uyu munsi

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373