Hamenyekanye igihe umutoza mushya w’Amavubi azatangarizwa
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, Bonnie Mugabe, yatangaje ko umutoza aratangaza vuba.
Benshi bari bakomeje kwibaza igihe hazatangazwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Umunyamabanga wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yatangaje ko umutoza azatangazwa mu gihe cya vuba ariko ubu abarimo Eric Nshimiyimana wasigaye nk’umutoza w’umusigire niwe urimo gukurikirana iby’ikipe y’igihugu.
Mu kiganiro Bonnie Mugabe yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko umutoza mukuru azashyira ahagaragara vuba ariko bigomba kuba mbere y’imikino ya FIFA Series 2026.
Yagize ati "Turi gukora ijonjora rya nyuma ku buryo mu minsi iri imbere Umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu azatangazwa kandi tuzabibamenyesha." Abajijwe niba mbere ya FIFA series azaba yamenyekanye asubiza agira ati “ Yego, niko bimeze.”
Bonnie Mugabe yatangaje ko mu kujonjora abatoza 15 muri 688, byakozwe neza mu buryo bwa kinyamwuga ndetse bizeye ko no guhitamo umutoza mukuru bizaba mu buryo bukurikije amategeko.
Kugeza ubu biravugwa ko mu batoza 5 bazakurwamo umutoza umwe mukuru, Stephen Costantine niwe urimo guhabwa amahirwe menshi ndetse binavugwa ko yamaze kwemezwa ahubwo igisigaye ari Minisiteri ya Siporo igomba kubiha umugisha abona gutangazwa ku mugaragaro.
Harabura iminsi 22 gusa u Rwanda rukakira amatsinda abiri ya FIFA Series 2026, izaba hagati ya tariki 26 na 30 Werurwe 2026. U Rwanda ruri mu itsinda A, aho ruri kumwe na Estonia, Kenya na Gernada. Naho itsinda B, rizaba ririmo Tanzania, Macau, Liechtenstein na Aruba.


Kinyarwanda
English
Swahili









