Gisagara : Umugabo arakekwaho kwica Nyirarume kubera Avoka
Umugabo wo mu karere ka Gisagara, akurikiranyweho kwica nyirarume ufite imyaka 45, amuteye icyuma mu gatuza, bapfa avoka.
Amakuru.avuga ko iki cyaha uyu mugabo akurikiranyweho yagikoze ku wa 18 Gashyantare 2026, ahagana saa kumi z’umugoroba mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara ndetse agikurikiranyweho n’ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye.
Ubwo yabazagwa , uyu mugabo ukekwa yemeye ko yateye icyuma nyirarume mu gatuza ahita apfa.
yasobanuye ko intandaro yabaye avoka enye yari yahawe na se azikuye mu zo nyina yagurishaga azijyana iwe mu rugo, aho nyina agarukiye atangira gutongana nawe amusaba kuzigarura.
Yavuze ko yasubiye iwe arazizana yitwaje n’icyuma, nyina akomeza kumutuka maze agira umujinya agiye kumutera icyuma, nyirarume aritambika aba ari we agitera mu gatuza ahita apfa.
Icyaha cy’ubwicanyi uyu mugabo akurikiranyweho gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


Kinyarwanda
English
Swahili









