issa
Uzajya afatwa atwaye yanyoye ibisindisha azafungwa amezi atatu

Mar 14, 2026 - 09:35
 0

Mu Rwanda havuguruwe itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda mu Rwanda ryari rimaze imyaka irenga 38 rikoreshwa rigena ko umuntu utwaye imodoka yanyoye ibisindisha ashobora gufungwa amezi ari hagati y’atatu n’amezi atandatu.

Itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’imihanda mu Rwanda rigena ko umuntu utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya alcohol mu maraso aba akoze icyaha, ndetse ubihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 400.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu.

Abagenwa n’iyi ngingo ni abatwara abantu mu buryo bwa rusange, abatwara abanyeshuri, abatwarira abakozi hamwe, abatwara ba mukerarugendo n’abatwara imizigo irengeje toni 3,5.

Umuyobozi usanganywe igipimo cya alcohol mu maraso gikubye nibura inshuro ebyiri z’igipimo ntarengwa, ahanishwa ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 500.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 38 kandi yerekana ko umuyobozi w’ikinyabiziga wanga gupimwa alcohol mu maraso, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanwa ku buryo bukurikira; ihazabu itari munsi ya 300.000 Frw ariko itarenze 600.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu, iyo atwaye ikinyabiziga gitwara abantu mu buryo bwa rusange; abanyeshuri; abakozi hamwe; ba mukerarugendo, igitwara imizigo irengeje toni 3,5 cyangwa ikindi kinyabiziga kitavugwa muri aka gaka agamije kwinjiza amafaranga.

Ni mu gihe abandi bayobozi b’ibindi binyabiziga bahanishwa ihazabu itari munsi ya 400.000 Frw ariko itarenze 600.000 Frw n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iri tegeko rigena ko igipimo ntarengwa cya alcohol mu maraso ku muyobozi w’ikinyabiziga ari garama 0.80 muri litiro imwe y’amaraso.

Iri tegeko kandi riteganya ko umuyobozi w’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri ugitwara atagira uruhushya rwo kugitwara aba akoze icyaha. abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 200.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze iminsi 30 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ni mu gihe umuyobozi w’ikinyabiziga uhagaritswe n’umugenzacyaha cyangwa umukozi ubifitiye ububasha akanga guhagarara, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 400.000 Frw ariko itarenze 700.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu.

Mu kugenza ibyaha bihungabanya umutekano wo mu muhanda, umugenzacyaha akora dosiye akayishyikiriza Ubushinjacyaha mu gihe giteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha