issa
Kwizera Olivier yizeye kuzatwarana na Rayon Sports igikombe

Mar 14, 2026 - 10:26
 0

Umuzamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yatangaje ko yizeye gutwarana na Rayon Sports igikombe uyu mwaka w’imikino.

Ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026, ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo itegura umukino izakina na Al Merrikh SC ku wa mbere tariki 16 Werurwe 2026. Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi hafi ya bose ariko batarimo Tshimanga Chilembi, Vigninou Joachim, Ben Aziz Dao ndetse na Yannick Bangala baheruka kwivumbura.

Nyuma y’iyi myitozo hatanzwe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Gashyantare mu bagabo ndetse no mu bagore. Ni ibihembo byegukanwe na Kwizera Olivier mu bagabo ndetse na Uwihirwe Regine mu bagore.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, kwizera Olivier, yatangaje ko yishimiye iki gikombe yegukanye ndetse ashimira abamutoye bose ariko aza no kwizeza abakunzi ba Rayon Sports kuzegukana igikombe kimwe muri bibiri bisigaye bihatanirwa kugeza ubu.  

Yagize ati “ Ndashimira abantoye bose. Iki gikombe mpawe, ni ikinera imbaraga nkakomeza gukora cyane, no gukomeza kumva inama z’abatoza batubwira zo gukorera hamwe kandi ibyiza biri imbere. Kubera Imana igikombe kimwe tuzacyegukana uyu mwaka.” 

Kwizera Olivier yasinyishijwe na Rayon Sports mu  kwezi kwa mbere uyu mwaka, ahabwa amasezerano y’Amezi atandatu kandi ubona ko ari umukinnyi urimo gufasha iyi kipe mu buryo bw’imikinire no kurinda ibitego.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 38. Iheruka kandi kunganya na Police FC 0-0 mu mukino ubanza wa ¼ w’igikombe cy’Amahoro.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Kwizera Olivier yizeye kuzatwarana na Rayon Sports igikombe

Mar 14, 2026 - 10:26
Mar 14, 2026 - 10:11