issa
Ibura ry’amikoro rikomeje kudindiza ubutabazi bwa Loni ku bantu miliyoni 87 ku isi

Mar 13, 2026 - 19:37
 0

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Loni, Tom Fletcher, yatangaje ko intambara irimo kubera mu Burasirazuba bwo hagati iri gutwara amafaranga agera kuri miliyari imwe y’amadolari ya Amerika buri munsi hatabarwa abari mu kaga, ibintu bikomeje gushyira mu kaga Loni iri mu bihe bitoroshye by’amikoro make.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Fletcher yavuze ko ingaruka z’ibibazo by’intambara zugarije isi zikomeje kwiyongera cyane ku buryo imiryango y'ubutabazi nayo irimo kubura aho ihera itabara bitewe n’ibihe bitoroshye by’amikoro make nayo irimo.

Mu kwezi k’Ukuboza mu 2025, Umuryango w’Abibumbye wari watangaje ko ufite umushinga wo guha abaturage barenga miliyoni 87 bakennye cyane kurusha abandi ku isi ubufasha bwa mafaranga afite agaciro ka miliyari 23 z’amadolari amafaranga yari agamije kubafasha kwikura mu bibazo. Umushinga usa n’uwadindijwe n’ibura rya miliyari 14 z’amadolari Loni ivuga ko kugeza ubu zikomeje kubura.

Fletcher yavuze ko ayo mafaranga angana na miliyari 14 agikomeje kubura ari kuba imbogamizi ku Muryango w’Abibumbye kugira ngo ufashe abari mu bibazo ku isi.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Loni Fletcher yakomeje avuga ko ibihugu birimo Haiti, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nigeria ndetse na Sudan abaturage babyo bagikomeje guhura n’ingaruka zikomeye zo kubura ubutabazi bitewe n’imirwano ikomeje kugenda ihabera ndetse n’ikibazo cy’amikoro make Loni ubu irimo guhura nacyo.

Fletcher avuga ko mu gihugu cya Sudan honyine abarenga miliyoni ebyiri ari bo bamaze guhabwa ubufasha kuva muri Mutarama uyu mwaka, mu gihe benshi bakiri mu kaga bitewe nuko Loni kuri ubu idahagaze neza mu mikoro ku buryo buri muturage wese uri mu kaga yabona ubufasha.

Ku bijyanye n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwo hagati, Fletcher yavuze ko imirwano irimo kuba hagati ya Israel na Iran ishobora guteza ikibazo cy’ihagarikwa ry’inzira ya Hormuz ica ku Nyanja y’Ubuhinde inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli, ibyo bikagira ingaruka zikomeye ku bikorwa by’ubutabazi n'ubucuruzi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Fletcher yanenze kandi ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote (drones) zigikomeje gukoreshwa mu ntambara, avuga ko ikoreshwa ryazo rigaragaza ko isi iri gushora amafaranga menshi mu gukora intwaro zica abantu aho gushora imari mu kurokora ubuzima bw’abari mu kaga.

Loni yasabye abatuye isi ndetse n’imiryango irengera ikiremwa muntu ku isi kugira uruhare mu butabazi bw’abari mu kaga cyane mu bihugu byugarijwe n'intambara aho imiryango y’abaturage ikomeje kubaho mu buzima bubi.

Mar 13, 2026 - 20:07