Kigali:Yaryamanye n'indaya abura ayo kuyishyura igumana ishati
Umugabo wo mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge yaryamanye n'indaya abura amafaranga yo kuyishyura ihita ugumana ishati ye ataha nta kintu yambaye hejuru.
Abatangabuhamya babwiye Ukwelitimes,ko uyu mugabo bamwimye ishati ye nshya yari acyambara bwa mbere nyuma yo kubura amafaranga ibihumbi 3 byo kwishyura iyo ndaya bari bamaze kuryamana.
Uwitwa Mwiseneza Olivier, yagize ati "Twe twaje uyu mugabo ari gusakuza nibwo yatubwiye ibyamubayeho noneho iriya ndaya aratubwira ngo yayambuye kandi iramuha ishati ye ari uko ayishuye natwe tumugira inama yo kwigendera aho gukomeza kwiteza abantu."
Uyu mugabo we yavuze ko atiyumvisha impamvu iyi ndaya yanze kumuha ishati ye kandi basanzwe baziranye.
Ati "Ntacyo navuga gusa birababaje kuko nk'umuntu naguriye icupa ntitsri gutuma ntaga uku."
Uyu mukobwa wicuruza,we yanze kugira byinshi abwira itangazamakuru ariko avuga ko namwishyura amafaranga ye ibihumbi 3 azamusubiza ibye kuko nawe akora uburaya kugira ngo abone uko abaho.
Agaragariza umunyamakuru inzoga yaguriye iyo ndaya


Kinyarwanda
English
Swahili









