IMF igiye guha u Rwanda inguzanyo ya miliyari 365 Frw
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kigiye guha u Rwanda inguzanyo y’imyaka itatu n’amezi abiri mu Kigega cyo kongera inguzanyo ku bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere (ECF), ya miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika, angana na miliyari zisaga 365 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku wa 2 Mata 2026, ni bwo abakozi ba Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abahagarariye IMF bageze ku gusinya amasezerano y’ibanze y’iyo nguzanyo, akaba akomereza mu buyobozi bwa IMF no mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya IMF aho biteganyijwe ko bazayemeza muri Kamena 2026.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ihamya ko iyo nguzanyo yitezweho gushyigikira imbaraga u Rwanda rushyira mu gukomeza gukora amavugurura y’ubukungu, ukwigengesera mu gucunga umutungo, kongera kubaka imbago z’urwego rw’imari zikomeye ndetse no guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Biteganyijwe ko iyo nguzanyo izakoreshwa yibanda ku nkingi eshatu zirimo kongerera imbaraga Politiki z’ubukungu zijyanye n’ibikenewe, imicungire y’imari no kugabanya ibyago by’inguzanyo mu kurushaho gusigasira iterambere, no kwimakaza iterambere rishingiye ku bikorera kandi rirebererwa n’ibigo bya Leta bikorera mu mucyo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yussuf yavuze ko u Rwanda rwishimiye intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kwemeza iyi nguzanyo.
Yagize ati “Twishimiye intambwe imaze guterwa muri iyi gahunda y’inguzanyo y’igihe giciriritse, izafasha guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse inafashe ingengo y’imari mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda, gukomeza ishoramari no gufasha mu mavugurura.”
Iyi nkunga itanzwe mu gihe ubukungu bwu Rwanda bukomeje kugaragara neza, aho mu mwaka ushize wa 2025 bwazamutse ku kigero cya 9,4% kirenze icyari cyitezwe. Ibiciro ku masoko byazamutse ku kigero cya 9,2% muri Gashyantare 2026, icyo gipimo kikaba kiri hejuru y’icyo Banku Nkuru y’u Rwanda (BNR) yari yiteze.
Imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga yakomeje guhagarara neza bitewe n’ibyoherejwe mu mahanga nk’ikawa n’amabuye y’agaciro. Ibitumizwa mu mahanga byakomeje kuba hejuru, by’umwihariko ibikoresho n’ibicuruzwa byifashishwa n’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.
Umuyobozi w’intumwa za IMF Albert Touna Mama, yahamije ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwihagararaho muri ibi bihe by’impinduka zikomeye mu bukungu ku Isi.


Kinyarwanda
English
Swahili








