Ibikorwa byo kubaka ibigega bya gaz yo gutekesha bigeze kuri 70%
Imirimo yo kubaka ibigega bitanu bya gaz yo gutekesha bifite ubushobozi bwo kubika metero kibe 17.500 igeze kuri 70%.
Uyu mushinga uri gukorerwa kuri hegitari esheshatu mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, aho biteganyijwe ko uzatwara miliyari 65 Frw.
Ibi bigega kandi biteganyijwe ko muri Nyakanga 2026 bizaba byatangiye gutanga umusaruro ufatika.
Uyumushinga witezweho guteza imbere gahunda y’igihugu yo guhindura uburyo bw’ikoreshwa ry’ingufu, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku biti, guteza imbere ubuzima rusange no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Ukuriye imirimo yo kubaka ibyo bigega, Abdul Rahman, yabwiye RBA, ko bizajya bifasha mu kubika gazi nyinshi kandi bikagira inyungu ku baturage b’u Rwanda.
Ati “Iyi gazi izajya itwarwa mu makamyo manini atwara toni hagati ya 20 na 25, tuzayikura aho ku byambu tuyizane hano, tuzajya tuyishyira mu bigega binini no mu bigega byifashishwa buri munsi, hanyuma tubikoreshe tuyuzuza mu macupa tuyigeze ku bakiliya.”
Yakomeje avuga ko bitewe n’uko bazaba bafite ububiko bunini bwa gazi n’ibindi bigo biyicuruza mu Rwanda bishobora kuzajya bijya kuharangurira kandi byazagabanya n’ibiciro.
Agira ati “N’ibindi bigo bicuruza gazi bizajya biza kurangurira hano kubera ko igiciro kizaba kiri hasi. Iyo dufite ubushobozi bwo kubika meterokibe 17.500 hari inyungu ebyeri zikomeye zirimo kubika byinshi nk’igihugu, ku buryo no mu bihe bikomeye cyangwa habaye ikibazo ku ruhando mpuzamahanga igihugu kiba gifite ububiko buhagije, icya kabiri ni uko iyo waranguye byinshi bishobora gutuma ibiciro bigabanyuka.”
Yakomeje ati “Ubu dushobora kuba tugura toni 200 cyangwa 300 ariko icyo gihe tuzaba tugura toni 1000, 3000 cyangwa 4000. Ibi bizatuma tugirana ibiganiro byiza biganisha kugabanya ibiciro by’inganda zibikora, ibyo bizatuma igiciro cya gazi kigabanyuka kandi iryo gabanyuka rizagera no ku bakiliya. Nta gushidikanya ko bizagabanya igiciro ku isoko.”
Abacuruza gazi na bo basobanura ko kubona ububiko bwayo mu gihugu bizatanga igisubizo kuri bo no ku bakiliya babo.
Ntibitura Jean Damour ati “Twaranguraga duhenzwe bigatuma natwe tugurisha ku giciro cyo hejuru. Abaturanguza babaga ari bake kubera ko aho barangura wasangaga bose bajya Dar es Salam cyangwa Mombasa, ariko biriya bigega nibimara kuzura bizatuma hari abashoramari bandi bashora imari mu kubaka utugega duto duto mu turere dutandukanye.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abatumiza bakanacuruza ibikomoka kuri Peteroli, ASSIMPER, Dr Akumuntu Joseph, yavuze ko ibi bigega biri kubakwa ari igisubizo.
Yagize ati “Ibigega biri kubakwa ubu ni bimwe mu bisubizo bigiye gutangwa kugira ngo we kumva ibiciro bitandukanye bya Gazi ngo wumve uwa aha afite iki, undi afite iki.”
Yanasobanuye kandi ko hari gutekerezwa uko abaturage bazajya boroherezwa kugura gazi bijyanye n’ubushobozi bafite aho umuntu ashobora kugura gazi y’ibilo bike bijyanye n’amafaranga afite.


Kinyarwanda
English
Swahili









