issa
Ngoma: Umuhanda Ngoma-Ramiro wababereye umusemburo w'iterambere ry'ubukungu

Mar 4, 2026 - 08:14
 0

Abaturage batuye mu karere ka Ngoma, bavuga ko umuhanda wa Kaburimbo bubakiwe ubahuza n'Akarere ka Bugesera watangiye kugaragaza impinduka mu mibereho y'abaturage bahatuye. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko kubera uyu muhanda abashoramari batangiye gukorera ibikorwa byabo muri ako karere.

Abaturage bavuga ko uwo muhanda wa Kaburimbo Ngoma-Ramiro woroheje ubuhahirane kuko abacuruzi bava mu mujyi wa Kigali bakaza kurangura ibicuruzwa mu masoko arimo irya gafunzo, mu gihe mbere bagorwaga no kugeza umusaruro wabo ku isoko dore ko aka karere ka Ngoma gatuwe n'abaturage bahinga ibihingwa bitandukanye by'urutoki n'inanasi.

Mukandayisenga Claudine, utuye mu kagari ka Nkanga mu Murenge wa Sake, avuga ko uwo muhanda watangiye koroshya ubuhahirane no guhindura imibereho y'abaturage.

Yagize ati “Mbere y’uko uyu muhanda ukorwa, twajyaga tubura abaguzi kandi n’abashakaga kuza bakavuga ko inzira ibagora. Ubu imodoka ziraza neza, abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali baratugana, natwe tukabona amafaranga ku gihe. Byaradufashije cyane mu kuzamura imibereho y’imiryango yacu.”

Habimana Jean Pierre, umuhinzi ucuririza ibitoki ku isoko rya Gafunzo mu Murenge wa Sake agaragaza ko uyu muhanda kuwukora byatangiye kuzana impinduka mu mibereho yabo.

 Aragira ati “Ubu nsigaye nzana ibitoki byinshi kuko nzi neza ko byihuta kubona isoko. Abaguzi bariyongereye kandi ibiciro birarushaho kuba byiza.

Umuyobozi w' Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Ngoma, Mapambano Nyirindandi Cyriaque aganira na UKWELITIMES yagaragaje ko uwo muhanda watangiye kugaragaza impinduka nubwo imirimo yo kuwukora igikomeje ndetse avuga ko uwo muhanda witezweho kuzamura ubukungu bw'abatuye Akarere ka Ngoma. 

Yagize ati "Ngoma-Ramiro ni umuhanda ufite ibirometero 56, ukaba uduhuza n'Akarere ka Bugesera, ugakomeza unahuza Bugesera n'Intara y'Amajyepfo mu karere ka Nyanza, ni umuhanda ufite akamaro kanini, ku baturage b'Akarere kacu kuko mu birometero 56 by'uwo muhanda Akarere ka Ngoma gafiteho ibirometero 47.  Uwo muhanda uca mu mirenge igera kuri 5, kuko turi Akarere gafite abaturage bakora ubuhinzi ubona warazanye igisubizo ku baturage bacu b'abahinzi nubwo utararangira ariko ahenshi hamaze gukorwa kandi wabaye nyabagendwa."

Visi Meya Mapambano yakomeje agira ati "Ni umuhanda urimo kuzamura ubukungu mu Murenge wa Sake, Umurenge wa Rukumberi ndetse no mu bice bya Zaza, ku biyaga bihari. Hari amahoteli yatangiye kuhagera, hari n'abamaze kuhagura ubutaka kubera umuhanda uzaba ugendwa cyane."

Visi Meya Mapambano yunzemo ati "Amakamyo avana ibicuruzwa mu Gihugu cya Tanzania agana mu Majyepfo ndetse anambuka ajya mu bihugu by'abaturanyi arimo arakoresha uyu muhanda, bivuze ko urujya n'uruza rwiyongereye niyo mpamvu hatangiye kuza inzu z'ubucuruzi. Ugeze nka sake hariho bafunguye ahitwa ku kijumba ku nzu ya koperative, ibyo byose bigenda bigaragaza ko uwo muhanda uzazana impinduka ku mibereho y'abaturage ba Ngoma ndetse ukabyazwa umusaruro n'abahandi baza guhahira muri Ngoma."

Imirenge ya Rukumberi, Sake, Zaza, Gashanda, ni umwe mu mirenge abayituye bagaragaza ko bishimira iterambere bagiye kugeraho biturutse ku makamyo yambukiranya imipaka ahanyura ndetse bamwe bakaba baratangiye kubaka  amazu y'ubucuruzi bitewe n'urujya n'uruza twatangiye kugaragara kuri uwo muhanda.

Mar 4, 2026 - 08:35