AFC/M23 yinjije abarwanyi bashya basaga 1,500 barangije amasomo y’ingabo zidasanzwe
Abarwanyi 1,518 bagize ingabo zidasanzwe zidakorera ahantu hamwe (Mobile Special Forces) z’Ingabo za AFC/M23 zitwa ARC barangije ku mugaragaro amasomo yabo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, i Rumangabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu muhango wo gusoza amasomo ya gisirikare wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC akaba n’Umuhuzabikorwa wa gisirikare wa AFC/M23, Gen. Sultani Makenga.
Mu ijambo rye, Gen Maj Makenga yashimye intambwe yatewe n’aba barwanyi bashya, avuga ko "barangije amahugurwa bafite ubumenyi buhagije mu bikorwa byihariye bya gisirikare birimo kurinda ibirindiro, kurwanya ibitero by’imbere mu gihugu no gutabara abasivili mu bihe by’intambara."
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa ARC, aba barwanyi ubu bamaze kuba “gutegurwa byuzuye”, bivuze ko biteguye gutangira inshingano zo gukorera no kurinda abaturage, bavuga ko bakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara bashozwaho n'ubutegetsi bwa Kinshasa.
Rumangabo, ahabereye aya masomo ya gisirikare, ni hamwe mu hantu h’ingenzi hifashishwa mu myitozo ya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, aho hakunze kubera ibikorwa bikomeye by'ogisirikare cya AFC/M23 bijyanye no kuhatoreza Abasirikare bashya.


Kinyarwanda
English
Swahili









