issa
Abasirikare 100 bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bw’ubutabazi muri Jamaica

Mar 16, 2026 - 14:27
 0

Abasirikare 100 bari bamaze amezi abiri mu butumwa bw’ubutabazi mu gihugu cya Jamaica, bageze i Kigali aho bakiriwe banashimirwa ubwitange, umurimo unoze ndetse n’ikinyabupfura bagaragaje muri izo nshingano.

Abo basirikare bageze ku Kigali International Airport kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2026, aho bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Alex Kagame, wabashimiye uko bahagarariye neza igihugu mu butumwa bari baroherejwemo.

Mu ijambo yabagejejeho, yabashimiye ubwitange n’imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe bamaze bakorera muri Jamaica mu bikorwa by’ubutabazi kubagizweho ingaruka n’ibiza, anabibutsa ko gukorera igihugu neza no kukihagararira mu buryo bwiza ari inshingano bagomba gukomeza aho bazajya hose.

Yagize ati: “Mwahagarariye neza Igihugu cyacu, mukora akazi k’indashyikirwa kandi mugaragaza ikinyabupfura kiranga umusirikare w’u Rwanda. Ibyo mukwiye gukomeza kubigira umuco aho muzajya mukorera hose.”

Aba basirikare bari boherejwe mu butumwa bw’ubutabazi bugamije gufasha mu bikorwa byo gutabara no gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi byari bikenewe muri Jamaica. Mu mezi abiri bamaze muri icyo gihugu, bagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byafashije abaturage kongera kubakirwa inzu zabo, binagaragaza ubushobozi n’ubunyamwuga by’ingabo z’u Rwanda mu rwego mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw’Inkeragutabara bwagaragaje ko bukomeza gushimira aba basirikare ku kazi bakoze neza, bunabibutsa gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’igisirikare cy’u Rwanda mu mirimo yabo ya buri munsi.

Mar 16, 2026 - 20:26