issa
M23 vs FARDC: Aka kanya Urusasu ruravuza ubuhuha mu Kibaya cya Ruzizi na Kaziba

Dec 3, 2025 - 13:25
 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya M23 n’ingabo za FARDC zifashijwe n’ingabo z’u Burundi, Interahamwe zo muri FDLR, Wazalendo n’Imbonerakure mu kibaya cya Ruzizi no mu gace ka Kaziba/Walungu, bikomeza guteza umutekano muke mu baturage baturiye ibi bice.

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 akaba na Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa yatangaje kuri X ko Ingabozo z’u Burundi zateye ibisasu biremereye bisenya amashuri n’urusengero. Abatuye mu Kamanyola batangaza ko bamaze amasaha bari mu bwoba bwinshi kubera urusaku rw’amasasu n’ibiturika by’intwaro ziremereye ryumvikanira mu duce dutandukanye tw’aka gace.

Imirimo myinshi ya buri munsi yahagaze kubera ibitero bikomeje kumvikana. Abaturage benshi bahamya ko badasohoka mu ngo zabo kubera ubwoba bw’uko imirwano yakwaguka igahitana ubuzima bw’abantu basanzwe.

Inzego za sosiyete sivile z’aho zatangaje ko hari ubucucike bw’abaturage bahungira mu Kamanyola, cyane cyane baturutse mu gace ka Katogota, aho imirwano yatangiye gukaza umurego.

Bamwe barahunga bagenda n’amaguru, abandi batwara ibyo bashobora gutwara, mu gihe abandi bata ibyo bafite byose bagahunga kugira ngo bakize ubuzima.

AFC/M23 irashinja ingabo za Leta ya Congo FARDC n’abafatanyabikorwa bazo ko ari bo batangije iyi mirwano bakarenga ku ,masezerano y’agahenge baherutse gusinyira I Doha muri Qatar.

Dec 3, 2025 - 13:28