Rulindo: Polisi yatangiye iperereza ku bujura bwa mudasobwa zibwe ku Kigo Nderabuzima cya Buyoga
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye iperereza ku bujura bwa mudasobwa zibwe ku Kigo Nderabuzima cya Buyoga giherereye mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ubujura bw’izo mudasobwa bwamenyekanye nyuma y’amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu banyamakuru ku wa 12 Mata 2026, bavuga ko mu kigo nderabuzima cya Buyoga habereye ubujura bwa mudasobwa, ibyatumye hifashishwa kamera zicunga umutekano muri icyo kigo nderabuzima haboneka amashusho y’ukekwaho kubigiramo uruhare.
Mu butumwa yanyujije kuri X yayo, Polisi y’Igihugu yemeje ayo makuru ivuga ko yatangiye iperereza rigamije gukurikirana icyo kibazo ku bufatanye n’izindi nzego zibishinzwe.
Mu butumwa bugira buti “Ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego zibishinzwe, hatangiye gukorwa iperereza kuri iki kibazo kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare, bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”
Ni amakuru kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace, wabwiye itangazamakuru ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ubu bujura bwakozwe n’ababufitemo uruhare.

Kinyarwanda
English
Swahili









