GASABO: Abantu 16 batawe muri yombi bakekwaho ubujura
Polisi yafashe abajura 16 batoboraga amazu y’abaturage bakiba ibikoresho byo munzu.
Tariki ya 23-24/06/25, Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba ifatanije n’iizindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yafashe abakekwaho ubujura 16 bafatirwa mu tugari twa Gasura, na Gatumba, mu Midugudu ya Kigufi, na Agasharu, nyuma yaho abaturage bagaragaje ikibazo cy’abajura batobora amazu bakabiba ibikoresho byo munzu, abandi bakabategera mu nzira bakabiba ibirimo na telephone ngendanwa.
Mu kagali ka Gatumba hafatiwe abakekwaho ubujura 09, nyuma yaho hari abaturage 02 bo mu Mudugudu wa Agasharu bagatanze ikirego kuri Polisi bavuga ko hari abajura batoboye amazu yabo babiba ibikoresho birimo na mateleviziyo.
Abafashwe bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage,bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Nduba kugirango bakurikiranwe.
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bahungabanya umutekano, ibasaba gukomeza ubwo bufatanye, iraburira kandi abishora mu byaha ko polisi ikomeje ibikorwa byayo byo kubashakisha no kubafata.
Abishora mu byaha by’ubujura ndetse n’ibindi bihungabanya umutekano kuva mu byaha ahubwo bagafatanya n’abandi mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Abakora ubujura baragirwa inama yo kubireka, bagakura amaboko mu mifuka bagakora, kuko imirimo itabuze.
Abajura bumva ko bazatungwa no kurya ibyo abandi bavunikiye ntabwo bazihanganirwa nibashake ibindi bakora, ubujura ntabwo buzabahira, inzego z’umutekano ziri maso.


Kinyarwanda
English
Swahili









