Gicumbi: Umusaza yishwe akaswe ijosi umutwe uburirwa irengero
Umusaza wari utuye mu Murenge wa Rushaki wari waburiwe irengero, umurambo we wabonetse mu gihuru ariko umutwe we uburirwa irengero. Polisi ivuga ko hakomeje iperereza ku rupfu rw'uwo musaza.
Uwo musaza witwa Karangwa Felecien w'imyaka 65, umurambo we wabonetse mu Murenge wa Rushaki mu gitondo cyo kuwa mbere Tariki 20 Mata 2026, uwo Murambo wabonetse mu ishyamba nkuko Radiyo Ishingiro yabitangaje.
Abatuye mu Murenge wa Rushaki bavuga ko uwo mugabo yabonetse yapfuye ariko umutwe we basanga abamwishe bawukase bawukuraho uburirwa irengero mu gihe umunyamakuru yasanze abaturage mu gikorwa cyo kuwushakisha .
Uwo musaza umurambo we wabonetse nyuma y'uko hari hashize iminsi ibiri abaturage babuze irengero rye, bavuga ko bamenyesheje ubuyobozi ko uwo musaza yabuze ndetse hatangira ibikorwa byo kumushakisha, ubwo bageraga ahitwa ku munara ku musozi wa Gitega babonye amaraso yari aho bamunyujije bamukurura kugeza ubwo bageze mu gihuru cyarimo umurambo we basanga abamwishe baramukuyemo n'imyenda yari yambaye.
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi aganira na Radiyo Ishingiro yavuze ko hatangiye iperereza ku rupfu rwe.
Yagize ati" Ayo makuru Polisi yayamenye ndetse yihutira kujyayo, ku bufatanye n'izindi nzego umurambo wajyanwe kupimwa mu bitaro bya Byumba ndetse iperereza ririmo gukorwa kugirango hamenyekane icyateye urwo rupfu."
Abaturage bavuga ko uwo musaza yabanaga neza n'abaturage baturanye kuburyo batunguwe no kuba yarishwe n'abataramenyekana.

Kinyarwanda
English
Swahili









