Kenya: Abanyamakuru bane barimo na Shoferi wabo bagabweho igitero n’abagizi ba nabi
Abanyamakuru bakorera muri Kenya bagabweho igitero ndetse banamburwa ibyabo n’agatsiko k’abagizi ba nabi ubwo bari mu gutara amakuru ku myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi yabereye ku muhanda wa Thika muri iki gihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026.
Abo banyamakuru bo muri NTV na Daily Nation batezwe n’abo bagizi ba nabi bari bashyize inzitizi muri uwo muhanda, batangira kubasaba amafaranga y’umuhora kugira ngo bemererwe gukomeza urugendo.
Ibi byabaye ubwo itsinda ry’abo banyamakuru ryari riri gutaha ku cyicaro cya Nation Centre giherereye mu Mujyi wa Nairobi, nyuma yo gukora inkuru mu mijyi ya Ruiru na Juja. Bagabweho igitero bageze hafi ya Ruiru Bypass.
Abo bagizi ba nabi baje ari benshi, bakikiza imodoka y’abo banyamakuru ndetse bayitera amabuye mbere yo kubambura amakote abiri n’ingofero by’akazi yabugenewe iranga abanyamakuru. Banabatwaye kandi ibikoresho bifasha mu gufata amashusho hamwe n’ububiko bwabyo.
Ibi byose byabereye hafi y’aho Polisi yari iri guhoshya imyigaragambyo ndetse bamwe mu bakoze icyo gitero bafashwe amashusho.
Itsinda ry’abanyamakuru ryagabweho igitero ryarimo umunyamakuru wa NTV Labaan Shaaban, ufata amashusho wa NTV Luis Ngari, umunyamakuru wa Daily Nation Kevin Cheruiyot, umufotozi wa Daily Nation Evans Habil ndetse n’umushoferi Bernard Mochama.
Iki gitero cyahise gitangirwa ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatongora, mu gihe umutekano ukomeje kuba muke ku muhanda wa Thika, aho amatsinda y’abagizi ba nabi akomeje gutera ubwoba abatwara ibinyabiziga.
Ibi bibaye nyuma yaho urwego rw’Igihugu cya Kenya rushinzwe ingufu EPRA, rutangaje Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peterori aho mazutu yageze ku mafaranga 46 y’amashilingi ya Kenya kuri litiro, mu gihe essence yageze kuri 16 y’amashilingi kuri litiro. Muri ibi biciro bishya, litiro imwe ya essence iri kugurwa amashilingi 214 ya Kenya, naho mazutu iri kugurwa amashilingi 242.

Kinyarwanda
English
Swahili








