AFC/M23 yemeje ko yabohoye Umujyi wa Uvira, ikangurira abahunze gutaha
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ku mugaragaro ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 wamaze kubohora Umujyi wa Uvira, uwa kabiri mu bunini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano yamaze iminsi irenga icyumweru ikazenguruka uyu mujyi.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ni we wahamirije ifatwa rya Uvira abinyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yavuze ko intandaro y’iki gikorwa ari ukuwubohora “icengezamatwara ry’urwango n’ibitero byibasiraga bamwe mu banye-Congo kubera uko basa” ndetse n’ubwicanyi bukorwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC harimo n’iz’igihugu cy’u Burundi.
Lawrence Kanyuka umubugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki yagize ati:
“Uyu munsi ikibi cyakuweho, bityo turemeza ko Umujyi wa Uvira wabohowe. Turasaba abaturage bacu gusubukura ibikorwa byabo mu mahoro asesuye. AFC/M23 irahari ngo ibarinde.”
AFC/M23 yanongeye gusaba abaturage bahunze guhita bataha bakagaruka mu ngo zabo, ivuga ko umutekano wabo urinzwe.
Ifatwa rya Uvira ribaye nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 8 Ukuboza, ingabo z’uyu mutwe zari zimaze kugera mu marembo y’umujyi, bikarangira ku wa Gatatu tariki 10/12/2025 zinjiye ku mugaragaro mu mujyi.
Uvira yafashwe mu gihe hashize iminsi irenga icyumweru imirwano ikaze irangwa mu duce tuyikikije, aho ingabo za Leta ya RDC n’iz’u Burundi zageragezaga guhagarika gukomeza kwaguka kw’uyu mutwe ariko bikarangira Uvira iguye mu maboko ya AFC/M23.


Kinyarwanda
English
Swahili









