issa
Ingabo za DRC zashinje AFC/M23 kubeshya ko yavuye muri  Uvira

Dec 21, 2025 - 12:03
 0

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) zashinje umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23 kubeshya ko wavuye mu mujyi wa Uvira, nyuma y'uko utangaje ko wagombaga kuba warangije kuwuvamo bitarenze ku wa kane tariki 18 Ukuboza 2025.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demokalasi ya Congo, Jenerali Majoro Sylvain Ekenge, yavuze ko ibyo bivugwa byo kuva kwa M23 mu mujyi wa Uvira nta ho bihuriye n'ukuri.

Yagize ati “Ibyo bavuga ko M23 yavuye m'umujyi wa Uvira nta hantu bihuriye na gato n'ukuri kw'uko bimeze ku rubuga." 

Jenerali Ekenge yagaragaje ko ari gihamya y'uburyarya bw'u Rwanda, avuga ko u Rwanda rutubahiriza ibyo rwiyemeje mu masezerano y'amahoro y’i Washington yo muri uku kwezi. 

Akavuga ko aya masezerano yashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa DRC, bafashijwe na Perezida Donald Trump wa Amerika. Gusa ariko nubwo ahuza aya masezerano n'intambara DRC irimo kurwanamo na AFC/M23 mu bisanzwe ntaho bihuriye kuko u Rwanda rwahakanye kenshi ko nta ruhare rufite muri iriya ntambara, kandi mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na RD Congo nta ngingo irimo ivuga intambara ya M23.

Jenerali Ekenge yongeyeho ko M23 itasubiye mu birindiro yari isanzwemo mbere, akemeza ko ibyo ari byo ubundi byari kugaragazaga ko koko yavuye mu mujyi wa Uvira. 

Ingabo za DRC zirashinja M23 kubeshya mu rwego rwo kwangiza isura y’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono. AFC/M23 ntacyo iratangaza kuri ibi ishinjwa na FARDC.

Dec 21, 2025 - 12:15