issa
Kwimuka kwa AFC/M23 i Lubero gukomeje gutera urujijo mu baturage

Mar 25, 2026 - 14:27
 0

Haracyari urujijo n’ibibazo byinshi mu baturage nyuma y’uko inyeshyamba za AFC/M23 zivuye mu gace ka Kipese gaherereye muri Teritwari ya Lubero, mu ijoro ryo ku wa Mbere. Amakuru yakomeje kugera hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2026, agaragaza ko izi nyeshyamba zanavuye no mu tundi duce twinshi two muri iyo teritwari.

Mu duce bivugwa ko izi nyeshyamba zavuyemo harimo Lunyasenge, Bukununu, Musiya na Katondi, two muri Lubero. Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru y’uku kwimuka kwazo, ibintu byakomeje gutera impungenge n’urujijo mu baturage bahatuye.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko hari abaturage bamwe na bamwe bari barahisemo gutera umugongo ubuyobozi bwa leta bagashyigikira umutwe wa M23, na bo batangiye guhunga nyuma yo kubona izi nyeshyamba zivuye muri ibyo bice. Ibi byatumye habaho kwimuka kw’abaturage mu buryo bugaragara, buri wese ashaka umutekano.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza imirongo miremire y’ingabo za AFC/M23 n’ibikoresho byazo birimo imbunda n’imodoka za gisirikare ziri kwimuka. Ayo mashusho yatumye benshi barushaho kwibaza ku cyihishe inyuma y’iki gikorwa.

Nubwo nta tangazo riratangazwa risobanura impamvu y’uku kwimuka, hari abasesenguzi bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’ibiganiro biherutse kuba ku itariki ya 17 na 18 Werurwe 2026, byahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bemeza ko bishoboka ko hari imyanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro birambuye biturutse ku mpande zirebwa n’iki kibazo, abaturage bo mu gace ka Lubero bakomeje kuba mu gihirahiro, bibaza ku hazaza h’umutekano wabo n’icyerekezo cy’ibi bibazo bikomeje gufata indi ntera.

Mar 25, 2026 - 14:30