Bobi Wine arateganya gutaha nubwo avuga ko ubuzima bwe bukiri mu kaga
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Ssentamu Kyagulanyi, yatangaje ko ateganya gusubira mu gihugu cye akava mu buhungiro, nubwo akomeje kugaragaza impungenge zikomeye ku mutekano we.
Mu kiganiro yagiranye na France 24, Bobi Wine yavuze ko n’ubwo yifuza gutaha, ubuzima bwe bukiri mu kaga gakomeye. Ibi yabitangaje ari i Washington, aho aherereye nyuma y’amezi abiri yari amaze yihishe muri Uganda.
Yagize ati: “Ndacyari mu kaga,” ashimangira ko ubutegetsi buriho muri Uganda bukomeje kumutoteza. Yanongeyeho ko asaba ibihano mpuzamahanga bigafatirwa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, umaze imyaka igera kuri 40 ku butegetsi, ndetse n’umuhungu we, Muhoozi Kainerugaba.
Bobi Wine ashinja aba bayobozi guhonyora uburenganzira bwa muntu no kwangiza demokarasi n’ubutegetsi bugendera ku mategeko muri Uganda. Ibi bije nyuma y’amatora ya perezida yabaye muri Mutarama 2026, yarangiye Museveni atsindiye manda ya karindwi mu matora yakomeje kuvugwaho kutavugwaho rumwe.
Nyuma y’ayo matora, umutekano wa Bobi Wine warushijeho kuzamba. Avuga ko urugo rwe rwagabweho igitero n’ingabo z’igihugu, igikorwa avuga ko cyategetswe na Gen Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari umuhungu wa perezida akaba n’umukuru w’ingabo za Uganda. Uwo munyapolitiki avuga ko icyo gitero cyakurikiwe n’ikindi, aho umugore we, Barbara Kyagulanyi, ngo yakubiswe.
Ku rundi ruhande, Gen Kainerugaba yahakanye ibyo birego, avuga ko nta musirikare we wakubise umugore wa Bobi Wine. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko abasirikare be badakubita abagore, kandi ko intego yabo yari ugushakisha Bobi Wine ubwe.
Bobi Wine we avuga ko afite impungenge zikomeye, anashinja Kainerugaba kuba yarigeze kwiyemerera ko yishe inshuti ze 24, ndetse akavuga ku mugaragaro ko ari kumushakisha kugira ngo abe uwa 25.
Kubera ibyo byose, Bobi Wine yavuze ko yahisemo guhunga igihugu cye kugira ngo arengere ubuzima bwe n’umuryango we. Nubwo bimeze bityo ariko, yashimangiye ko atazemera ibiganiro byamugenera uburenganzira bwo gutaha.
Yagize ati: “Ntabwo ngiye kugirana ibiganiro byo kubona ubwisanzure bwanjye. Si ibyanjye gusa, ni ibyacu twese,” agaragaza ko urugamba arimo atari urwe bwite gusa, ahubwo ari urw’Abanya-Uganda bose bashaka impinduka muri politiki y’igihugu cyabo.
Mu gihe ateganya gutaha, haracyari impungenge nyinshi ku mutekano we n’uko azakirwa n’ubutegetsi buriho muri Uganda.


Kinyarwanda
English
Swahili









