Rulindo: Umukecuru w'imyaka 74 arinubira gufungwa azira telefoni bivugwa ko yibwe n'umwuzukuru we
Umukecuru utuye mu kagari ka Kamushenyi mu Murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo, avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari aherutse kumufungira mu kagari nyuma yo kumusaba amafaranga yo kwishyura telefoni umwuzukuru we akekwaho kwiba akayabura.
Umukecuru w'imyaka 74 utuye mu Kagari ka Kamushenyi mu Murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo avuga ko ubuyobozi bw'Akagari buherutse kumufungira mu kagari azira telefoni umwuzukuru yakekwagaho kwiba nkuko yabibwiye Radiyo Ishingiro dukesha iyi nkuru.
Uwo mukecuru avuga ko yafunzwe n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kamushenyi kuko atashoboye kwishyura telefoni umwuzukuru ufite imyaka 18 akekwaho kwiba.
Yagize ati "Kugira ngo bamfunge rero Gitifu we yarampamagaye, njya ku kagari, nagiye ku kagari, ngezeyo Gitifu we nta kindi yambwiye, yarambwiye ngo uzanye amafaranga? Ndamubwira ngo nta mafaranga mfite, njyewe nta kuntu meze rwose, nyina w'umwana yabemereye ko azariha.
Gitifu yahise anyobora mu kagari nta kindi yakoze, umuntu ahohoterwe atazira akaboko ke, kandi n'uwo mwana ageze mu myaka 18 n'ubu ntabwo ndamenya aho aherereye."
Uwo mukecuru akomeza avuga ko ibyo yakorewe na Gitifu w'Akagari ari ihohoterwa yakorewe.
Yagize ati "Niba umuntu azajya ahohoterwa azira undi ubundi umuntu yagombaga kwizira ariko iryo hohoterwa ryo kugirango mfungwe ngana gutya ryanteye ikibazo, kugirango ubuyobozi bumpohotere bugeze aho nzira Pascaline irakoze umwuzukuru wanjye."
Umwe mu baturanyi b'uwo mukecuru yavuze ko babajwe nuko uko mukecuru yafungiwe mu kagari.
Yagize ati "Niba umuyobozi w'Akagari amufata akamufunga, umukecuru ufite imyaka ureba akamufunga akamuraza mu kagari kuri sima, ngo ajye kuzana amafaranga arayakura hehe?"
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kamushenyi Masengesho Chantal yahakanye gufungira uwo mukecuru mu biro by'Akagari.
Yagize ati "Ibyo ari byo byose hari ukuntu ubitwara cyangwa ubyumva, nizeye ko nkuhaye amakuru y'ukuri, ese nkubwo ngiye nko kurega basanga atararaye mu kagari? Ubundi se mu kagari dufungiramo? Abantu ni abasazi ahubwo sinzi n'ikibazo cyamuteye! Si umukecuru w'igikara uvuka muri gatovu? Yibwe n'umwana we ariko arabyemera yemera no kumurihirira nk'umubyeyi."
Gitifu Masengesho agaruka ku mwuzukuru w'uwo mukecuru bakekwaho kwiba umuturanyi telefoni. Yagize ati"Yaratorongeye baramubuze? Ntabwo twamufashe ku ngufu nta nubwo twakemuye ikibazo twenyine nta n'ubwo twakemuye ikibazo turi babiri, batatu cyangwa bane!"
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Telesphore avuga ko ikibazo cy'uwo mukecuru Umurenge ugiye kugikurikirana.
Yagize ati "Uwo mukecuru ntabwo yagombaga gufungwa cyane cyane ko urwego rw'Akagari rudafunga ahubwo aho uwo mwana yibiye telefoni, niba koko yarayibye, yayibiye mu isibo yayibiye mu Mudugudu, bari guteranira aho hantu, abavandimwe iyo baganiriye kuko uwo mwana afite ise na nyina hari kuvamo igisubizo hatavuyemo ibyo kuba bakora amakosa."
Gitifu Uwamahoro yakomeje agira ati" Ni ukubabwira ko ibyo bitemewe, igihe habaye ikibazo bagomba gufatanya n'abaturage kuko abo baturage ibibazo nibo baba babiteye kandi bagira n'uruhare mu kubikemura iyo bayobowe neza, hanyuma ibinaniranye bakabyohereza urwego rwisumbuye ibyo ngibyo twakagombye kuba twarabimenye, ariko ubwo tubimenye ni ukubikurikirana kandi biraza gutanga umusaruro."


Kinyarwanda
English
Swahili









