issa
Muhanga: Bane bakurikiranyweho kudasobanura inkomoko y’imitungo batunze basabiwe gufungwa imyaka 10

May 19, 2026 - 14:52
 0

Ubushinjacyaha bwasabiye abagabo bane bakurikiranywe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 kuri buri umwe, bubashinja kudasobanura neza inkomoko y’imitungo batunze.

Aba baregwa barimo Ngendahimana Patrick, Nshimiyimana Joseph, Kayitare Joseph ndetse na Dushimimana Christophe. Ubushinjacyaha busaba kandi ko abo bose bahanishwa ihazabu irenga miliyari 2.3 Frw yose hamwe.

Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku wa 18 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko abo bagabo bose uko ari bane bafite imitungo itandukanye irimo inzu, imodoka, ibibanza n’imirima batabasha kwerekana no gusobanurira inzego zibishinzwe inkomoko yayo nk’uko amategeko abiteganya.

Uwitwa Kayitare Joseph akurikiranyweho kudasobanura umutungo bivugwa ko atunze urenga miliyoni 500 Frw birangira asabiwe igifungo cy’imyaka 10 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 53 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mugenzi we Ngendahimana Patrick ashinjwa kugira imitungo myinshi irimo inzu, imodoka n’ibibanza na we atabasha gusobanura neza aho yakuye amafaranga yo kuyigura bituma asabirwa gufungwa imyaka 10 no gutanga ihazabu ya miliyari 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nshimiyimana Joseph we akurikiranyweho umutungo urimo inzu ifite agaciro ka miliyoni 85 Frw ndetse n’imodoka, byose bifite agaciro karenga miliyoni 100 Frw. Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dushimimana Christophe na we akurikiranyweho imitungo igizwe n’inzu esheshatu, imodoka n’imirima bifite agaciro ka miliyoni 144 Frw atabasha gusobanura inkomoko yabyo. Yasabiwe igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 510 Frw.

Aba bose baregwa bahakanye ibyaha baregwa, bavuga ko imitungo yabo ifite inkomoko izwi ndetse ikomoka ahanini mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bamazemo imyaka myinshi.

Abunganira aba bagabo mu mategeko bavuga ko abakiriya babo ibyo baregwa bitagize icyaha kuko nta wabasabye gutangaza inkomoko y’umutungo batunze mu Rwego rw’Umuvunyi nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga birangira Urukiko rwanzuye ko imyanzuro izasomwa ku wa 17 Kamena 2026.

May 19, 2026 - 15:44