Perezida Kagame yongeye gushimangira ko Afurika ikwiye kwigira
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yitabiraga Inama ya 'Africa CEO Forum', yongeye kugaragaza ko Afurika ikwiye kwigira.
Iyi nama ya Africa CEO Forum iri kubera i Abidjan, muri Côte d’Ivoire, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 13 Gicurasi 2025. Ni inama ngarukamwaka yateguwe na Jeune Afrique Media Group ku bufatanye na Banki Mpuzamahanga y’Iterambere ry’Ubucuruzi (IFC), ikaba yahuje abayobozi b’ibigo bikomeye, abashoramari n’abayobozi ba Leta bagera ku 2,000 baturutse mu bihugu birenga 75.
Uretse Perezida Kagame, kandi inama yitabiriwe n’abandi bayobozi bakomeye barimo Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, na Perezida John Dramani Mahama wa Ghana. Abayitabiriye baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo imiyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga, ejo hazaza h’ingufu muri Afurika, ndetse no gukomeza ubukungu bwa Afurika mu gihe inkunga z'amahanga zidahari.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo byayo. Avuga ko icyo ikeneye ari ugushyira mu bikorwa ibyo ishoboye, kuko ibishoboka ahandi hose ku Isi byashoboka no muri Afurika.
Yashishikarije abari muri iyi nama kandi gufatanya hagati ya Leta n’abikorera mu guhangana n’ibibazo byugarije umugabane, ashimangira ko ubufatanye ari yo nzira yo kugera ku iterambere rirambye.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire, muri iyi nama yerekanye ko ubufatanye bwa Afurika mu gushakira ibisubizo ibibazo byayo, n'ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi mu rugendo rwo kugera ku iterambere rirambye.
Inama ya Africa CEO Forum yitabiriwe n'abagera ku bihumbi 2000


Kinyarwanda
English
Swahili









