issa
Byinshi ku mwana wavukiye mu muhanda umaze kwiteza imbere

May 12, 2025 - 15:41
 0

Hagenimana Rukundo w'imyaka 24, ni umugabo w'umwana umwe utuye mu Kagari ka Rwampara, mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, wemeza ko yavukiye mu muhanda ndetse anawukuriramo.

Uyu mugabo ukiri muto, yemeza ko yakuriye mu buzima bubi ndetse aza no kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Ahamya ko nyuma yo kuva Iwawa abayeho neza ndetse amaze kwiteza imbere abikesha umwuga wo guhanagura ibinyabiziga birimo moto n'imodoka mu Biryogo.

Yemeza kandi ko ubu afite ikibanza i Gihara ku Ruyenzi mu Kerere ka Kamonyi yaguze mu 2019 abikesha koza ibinyabiziga.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na UKWELITIMES, agira ati "Nanywaga swingi nyinshi banjyana Iwawa ariko kuvayo nahise nshyira ubwenge ku gihe ndatuza."

Avuga ko ku munsi yinjiza amafaranfa ari hagati y'ibihumbi 3 n'ibihumbi 5.

Ati "Ubu mba mu nzu y'ibihumbi 40 nk'umuntu wararaga za ruhurura mu ngangi urumva ko meze neza ikindi ku Kwezi sinabura ibihumbi 130."

Avuga ko yahisemo kujya yoza ibinyabiziga mu kwirinda kugira uwo yakwiba cyangwa yasaba no kugira ngo abone uko atunga umuryango we ndetse n'abona igishoro gifatika azashinga inzu y'ubudozi kuko yabyize.

Yasoje  asaba urundi rubyiruko kureka ibiyobyabwenge no gukura amaboko mu mifuka rugakora.

✍️ THAMIM HAKIZIMANA