Burera: Bahangayikishijwe n’inzara y'ahazaza kubera udusimba tudasanzwe tubononera imyaka

Mar 12, 2025 - 17:42
 0

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera mu mirenge ya Cyanika na Rugarama, bavuga ko bahangayikishijwe n’udusimba tw’umweru twibasira imyaka bahinze mu mirima.

Aba baturage bavuga ko utu dusimba twibasira imyaka bahinze ku buryo batiteze umusaruro nk’abandi. Uretse kuba utu dusimba twibasira imyaka ikiri mu mirima, banavuga hari igihe bibagora  gutambuka, ngo kuko tugurukira mu kanwa.

 Umwe ati: “ biraza bikajya mu kanwa, mu maso. Iyo wambaye umwenda w’umuhondo, ntabwo wava mu rugo. Uri kuhava wambaye umwenda w’umuhondo maze bikagupfukiranya no mu maso hose.”

Basaba ko ubuyobozi bwababa hafi kuko ngo n’isabune ya OMO babarangiye nk’umuti , ngo ntacyo yabamariye.

Mme MUKAMANA Soline, umuyobozi w’akarerere ka Burera, avuga ko Ubuyobozi bw’akarere ka Burera, bwasanze ari agakoko kitwa isazi y’umweru kandi bari gukorana na RAB kugira ngo itere imiti muri iyo mirenge.

Ati: “ ni udukoko bita ‘isazi y’umweru’, baratera nuko twadusazi tw’umweru twagaragaye ku gihingwa ariko haba hasigayeho amagi.”

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.