
Eddy Kenzo ntiyicuza kuba yarashyamiranye n'abashinzwe umutekano
Eddy Kenzo yavuze ko aticuza kuba yarashyamiranye n'umukomando ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku ishyaka rya NRM, mu gace ka Kawempe y'Amajyaruguru.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho agaragaza Eddy Kenzo asunika umusirikare wageragezaga guhagarika igitaramo cye.
Ibi byabaye ubwo Kenzo yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku ishyaka rya National Resistance Movement (NRM) rya Perezida Museveni mu gace ka Kawempe.
Aganira n’itangazamakuru, Eddy Kenzo yasobanuye ko, atarakirwana gusa kuri iyi nshuro ibyo yakorewe byatumye arakara.
Ati "Njyewe sinkirwana ukundi. Nabiretse mu myaka 10 ishize. Ni we wabanje kunyanduranyaho ku rubyiniro nkiri kuririmba. Sinicuza kuba naramukoreye biriya."
Ibi bikomeje guteza impaka muri rubanda, bamwe bagaragaza ko bashyigikira Eddy Kenzo, abandi bibaza impamvu yakoze ibintu nk'ibi.