
Butera Knowless yahaye icyigwa abakomeje gufatira ibihano u Rwanda
Umuhanzikazi w'ibihe birebire mu muziki w'u Rwanda, Butera Knowless yikomye bikomeye abakomeje gufatira ibihano u Rwanda, agaragaza ko bakabaye barihannye na bo kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarabaye berebera.
Muri iyi minsi ibihugu bitandukanye byo mu Burengerazuba bw'Isi bikomeje gufatira ibihano u Rwanda mu bijyanye n'ubutwererane, birushinja kuba rufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwo ruhaka.
Ibi bihugu birimo, u Bwongereza, u Budage na Canada byose bivuga ko bishinja u Rwanda ko rufasha umutwe M23 mu ntambara urwanamo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuhanzikazi Butera Knowless anyuze ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, yagize icyo avuga kuri ibi bihugu byafatiye ibihano u Rwanda.
Knowless yatangaye agira ati "Ariko, abo batanga ibihano bari he ubwo abarenga miliyoni bo mu miryango yacu bicwaga urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994?(...)
Kuki batihannye bo ubwabo kuba bararebereye Jenoside iba ntibagire icyo bakora."
Uyu muhanzikazi yakomeje agaragaza uburyo FDLR yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakomeje gufashwa ndetse nti nahanwe, ariko ibi bihugu bikaba ahubwo biri guhana u Rwanda.
Butera Knowless asoza ubutumwa bwe yashishikarije Abanyarwanda guhagurukira hamwe bakereka ibi bihugu ko banyuze muri byinshi bibi birenze ibi kandi bakabyikuramo.
Ati "Twese duhaguruke hamwe tubereke ko twaciye muri byinshi bibi kurusha. Iki ni igihugu cyacu u Rwanda, ejo hacu. Ntituzigera duhara. Ntiducika intege. U Rwanda ruhagaze rwemye, nk’uko bisanzwe."
Butera Knowless yeretse abakomeje gufatira ibihano u Rwanda ko ntacyo ruzaba.