
AS Kigali ihagamye Police FC ntibyagira icyo biyimarira mu gikombe cy'Amahoro
Ikipe ya Police FC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura w'igikombe cy'Amahoro.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa Kumi z'umugoroba zo kuri uyu wa gatatu tariki 5 Werurwe 2025, ubera kuri Kigali Pele Stadium.
Wari umukino mwiza ku bantu bawurebye cyane cyane abicara mu ntebe z'ahatwikiriye bari bacye cyane ariko n'ubundi byati byitezwe bitewe ni uko uyu atari umukino w'amakipe afite abafana benshi hano mu Rwanda.
Ikipe ya Police FC yatangije uyu mukino, mu minota ya mbere ntiyegeze yitwara neza kuko AS Kigali yagerageje kuyataka cyane ndetse iza no kubona igitego cyatsinzwe na Haruna Niyonzima wateye koroneri neza ikijyanamo.
Kugeza ubwo Police FC yahise itangira kwataka cyane izamu rya AS Kigali kuko yabonaga ishobora kwishyurwa ndetse ikaba yasezererwa.
Police FC mu mpera z'igice cya mbere, yahise itangira kubona ibitego byaje bikurikiranye. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Ashraf Mandela ikindi gitsindwa na Djibril Akuki ndetse igice cya mbere kirangira AS Kigali itsinzwe ibitego 2-1 na Police FC.
Igice cya Kabiri amakipe yaje arimo gufungana cyane ndetse hakiri kare AS Kigali yaje guhusha uburyo bwiza ariko ikomeza kubura ikindi gitego.
Police FC yaje kugerageza amahirwe nayo biranga ariko wabonaga amakipe arimo gukinira mu kibuga hagati gusa ntabyo kwatakana cyane.
Ikipe ya AS Kigali mu minota y'inyongera yaje kubona Penalite nyuma y'umupira wari ukozwe na ba myugariro ba Police FC, uwitwa Josprin ayitsinda neza.
Umukino wahuzaga AS Kigali na Police FC warangiye ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2.
Uyu mukino ni Police FC twabonye ikina neza ariko itataka cyane ndetse ikabyaza umusaruro amahirwe yabonaga aba ari nabyo byatumye yitwara neza ibasha gusezerera AS Kigali itigeze ibyaza umusaruro amahirwe yose yagiye ibona.
Ikipe ya Police FC niyo yabonye itike yo gukomeza muri 1/2 kubera ko umukino ubanza yatsinze ibitego 2-1 ubwo uteranyije imikino 2 biba ibitego 4-3.
Ikipe ya Police FC nyuma yo gukomeza, irategereza ikipe iraza kubona itike hagati ya APR FC na Gasogi United. Uyu mukino uratangira mu kanya gato ku isaha ya saa moya z'umugoroba zo kuri uyu wa gatatu.
Police FC itsinda igitego
AS Kigali ubwo yatsindaga igitego cya mbere