issa
Adama Bagayogo watandukanye na Rayon Sports ntabwo azibagirwa imihanda ya Kigali

Jan 23, 2026 - 16:39
 0

Rutahizamu w’umunya-Mali, Adama Bagayogo yasezeye Rayon Sports atangaza ko umujyi wa Kigali uzaguma mu bitekerezo bye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mutarama 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na Rutahizamu w’umunya-Mali, Adama Bagayogo nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri iyi kipe ifite abafana benshi hano mu Rwanda.

Ni icyemezo kitigeze gitungurana kuko byari bimaze iminsi bitangajwe n’umuyobozi wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah mu biganiro yagendaga akora ku bitangazamakuru bitandukanye.

Adama Bagayogo yasinye amasezerano muri Rayon Sports mu mpera z'Umwaka wa 2023, asinya imyaka igera kuri itatu ariko ntabwo ayisoje kubera ko ikipe yabonaga umusaruro arimo gutanga uri kugenda ugabanuka uko bwije n’uko bucyeye.

Uyu munya-Mali w’imyaka 21, abinyujije ku mbuga nkoranyambaza ze yatangaje ko ashimira abafana, abatoza ndetse n’abakinnyi bamubaye hafi muri iyi myaka ibiri yari amaze muri Rayon Sports ndetse anagaragaza ko umujyi wa Kigali uzaguma mu bitekerezo bye.

Yagize ati “ Nyuma y’imyaka ibiri itangaje muri iyi kipe n’abafana badasanzwe, igihe kirageze ngo mbasezere. Ndashaka gufata uyu mwanya nshimire buri mukinnyi, umutoza, n’umufana wambaye hafi muri uru rugendo kandi wampaye inkunga mu gihe namaze hano."

Yakomeje agira ati " Umujyi wa Kigali wambereye mwiza cyane, kandi uzahora ufite umwanya wihariye mu mutima wanjye kubera ibihe byiza twagiranye. Nishimiye kwambara iyi 'badge' ya Rayon Sports, mpagarariye aya mabara. Nta kindi mfite cyo kwifuriza iyi kipe usibye gukomeza gutsinda no kugera ku ntsinzi nyinshi mu bihe biri imbere. Mwarakoze, ku bihe byose nagize mu mabara y’ubururu."

Adama Bagayogo yatandukanye na Rayon Sports nyuma yaho iyi kipe itandukanye kandi na Harerimana Abdallaziz ndetse n'umutoza wungirije, Haruna Ferouz. Iyi kipe kandi itegereje kwishyura Niyonzima Olivier Sefu bagatandukana mu buryo bwemewe n'amategeko nyuma yo kumvikana hagati y'impande zombi.

May be an image of 2 people, people playing soccer, people playing football and textAdama Bagayogo ni umukinnyi washimishije abakunzi ba Rayon Sports mu bihe bitandukanye.

Adama Bagayogo Rayon Sports ayifata nk'umuryango we

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Adama Bagayogo watandukanye na Rayon Sports ntabwo azibagirwa imihanda ya Kigali

Jan 23, 2026 - 16:39
Jan 23, 2026 - 16:59