Muhadjiri Hakizimana yashimagijwe na Nairobi United agiye gukinira
Umukinnyi wo hagati, Muhandjiri Hakizimana, yashimagijwe na Nairobi United nyuma yo gusinya amasezerano nk’umukinnyi wayo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mutarama 2026, nibwo Nairobi United yatangaje ko yasinyishije Muhadjiri Hakizimana nyuma yo gutandukana na Police FC yari amazemo imyaka 2.
Uyu musore ahaguruka hano mu Rwanda yatangaje ko agiye gukinana imbaraga nyinshi ndetse akongera kwigarurira imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda bakomeje kumwibazaho cyane.
Ikipe ya Nairobi United nyuma yo gutangaza ko yasinyishije Muhadjiri Hakizimana yakurikije amafoto yakoresheje amagambo neza cyane ubona ko agiye kongerera imbaraga Muhadjiri Hakizimana. Iyi kipe yatangaje ko imihanda ya Nairobi igiye kuba umuhamya wo kubona umukinnyi ufite ubugeni mu mikinire ye.
Yagize ati “ Twishimiye cyane gutangaza ko twasinyishije umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukina nka nimero 10, Muhadjiri Hakizimana.
Ni umuhanga ufite icyerekezo gihambaye, urema ibitego, kandi uzi neza uko yafungura ubwugarizi bukomeye kurusha ubundi. Imihanda ya Nairobi igiye kuba umuhamya wo kubona umukinnyi ufite ubugeni mu mupira w’amaguru.”
Muhadjiri Hakizimana agiye gukinira Nairobi United mu gihe cy’Amezi atandatu. Iyi kipe irimo gukina imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup ndetse iri ku mwanya wa 9 n’amanota 19 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ya Kenya.


Kinyarwanda
English
Swahili









