issa
Kicukiro:  Muri 'Lodge' hagaragaye umurambo w'umugore munsi y'igitanda

Jan 7, 2026 - 16:36
 0

Umurambo w'umugore w’imyaka 45 witwa Ingabire Nadine wagaragaye muri lodge y'ahitwa Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Mutarama 2025, nibwo abatuye muri aka gace kahawe akabyiniriro ka Sodoma bitewe n'ubusambanyi bukabije buhabera, bavuze ko babonye uyu Nadine yinjirana abagabo babiri muri lodge ihaherereye.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko mu rukerera rwo ku tariki ya 6 Mutarama 2026, abakozi bo muri iyi lodge bamusanze munsi y’igitanda, aziritse, yapfuye ndetse bigakekwa ko yishwe n’aba bagabo bamaze gutoroka.

Umwe mu baturage batuye Sodoma ubwo yaganiraga na Radio/TV 10 yagize ati “Tubyutse twumva amakuru ko uwo bita Nadine bamwiciye hano muri lodge bamunize, abahungu babiri baje bakamugurira inzoga."

Yakomeje avuga ko amakuru avuga ko yabibye mu mvura yari irimo kugwa muri iryo joro.

Undi muturage yabuze ko ubwo icyumba Ingabire yari yakodesheje cyakingurwaga, yabonye umurambo we munsi y’igitanda, amaguru ye azirikishije ishuka kandi ko mu kanwa ke harimo amaraso.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekanye impamvu idashidikanywaho y’urupfu rwa Ingabire.

Yagize ati “Ku makuru twagiye duhabwa n’abaturage babibonye, ni uko hari abantu babiri binjiranye muri iyo lodge. Abo rero bose barimo barashakishwa kugira ngo bafatwe, bakorweho iperereza.”

Yongeyeho ko abashinzwe umutekano n’iperereza bageze aho Ingabire yapfiriye. Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru mu Karere ka Gasabo kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Jan 7, 2026 - 16:37