issa
Huye: Indaya ziri gutwara abagabo bafite ingo

Jan 7, 2026 - 18:23
 0

Umubare w'urubyiruko rwishora mu mwuga w'uburaya mu karere ka Huye ukomeje kwiyongera, ibintu ubwabo bavuga ko biterwa n'agatubutse bawukuramo, uretse ko hari ababyeyi babashinja kubatwarira abagabo.

Mu karere ka Huye, mu murenge wa Tumba na Ngoma, hakomeje kugaragara cyane urubyiruko rukora umwuga w'uburaya ruba rutegerereje abagabo mu tubyiniro tumwe na tumwe turi mu mujyi wa Huye mu murenge wa Ngoma, ndetse no ku mihanda ihuza Ngoma na Tumba, aho abo bakobwa bavuga ko agatubutse bakuramo ariko gakomeza gutuma urubyiruko rwinshi rw'abakobwa rwisanga muri uwo mwuga.

Bamwe mu babyeyi batuye mu murenge wa Tumba babwiye UKWELI TIMES ko abo bakobwa benshi muri bo batavuka mu karere ka Huye, ahubwo ko bitewe n'imibereho igoye yo kuba muri ako karere, ko hari abana b'abanyeshuri bishora muri uwo mwuga mu rwego rwo gushaka amafaranga, ndetse n'abakobwa bakuze banze gukora indi mirimo.

Umubyeyi witwa Mukambabazi Solina yatubwiye ko umugabo we yandagaye mu ndaya avuga ko zaturutse mu karere ka Gisagara na Nyamagabe, ni nyuma yo kubasanga barimo gutongana hafi kurwana, umugabo bigaragara ko yari yasomye agacupa mu masaha ya saa tanu za manwa.

Yagize ati "Wahora n'iki ko umugabo wanjye yaheze mu ndaya z'abana, ubu ni bwo agitaha araje rero atangira kunyaka ibyo arya nk'aho mba nararanye na we, ni ko gutongana. Ubu agiye kuryama ariko n'ubundi mu masaha ya saa kumi araba avuye aha asubiye muri izo ndaya ze, njyewe rero nta kamenyere, ntabwo mba nararanye na we."

Arakomeza ati "Izo ndaya zidutwarira abagabo, ikibazo ni uko zitanavuka hano iwacu, usanga ziba zavuye Gisagara na za Nyamagabe, kubera ko hari iyo baheruka gukubitira mu kabari i Tumba iraremba. Barebye ibyangombwa byayo basanga ivuka Nyamagabe."

Habiyaremye Jean Aimé, umuturage nawe utuye muri uwo murenge wa Tumba, yemereye UKWELITIMES ko hari abagabo batwawe n'indaya, ndetse bamwe bikabaviramo gutandukana n'abagore babo.

Ati "Ayo makuru ni yo, uretse ko abagabo bamwe na bamwe tutisuzuguza, utamenya ibyo baba barwaye. Ariko abagabo indaya zatwaye bo barahari. Hari umugabo w'inshuti yanjye twakoranaga umwuga wo kwikorera imizigo mu mujyi, twamara guhembwa akavuga ko agiye kwisomera kamwe, ariko akarara muri izo ndaya. Biza kurangira atandukanye n'umugore we, ubu umugore we yisubiriye iwabo n'abana babiri, umugabo we aracyari aho ubona ko nta n'icyo bimubwiye."

Kuruhande rw'aba bakobwa, babwiye UKWELI TIMES ko bo ikibatera kwisanga muri uwo mwuga w'uburaya biterwa ahanini n'amafaranga bakuramo ndetse mu gihe gito. Uwitwa Naome avuga ko yavukiye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, akaza gukorera uwo mwuga mu mujyi wa Muhanga, nyuma akaza i Huye.

Yagize ati "Njye rero abantu benshi bakunze kumbaza aho mvuka, ariko ntabwo mvuka hano i Huye, mu rugo ni Kicukiro. Mbere y'uko nza gukorera hano nabanje i Muhanga, mbonye ko maze kuharambirwa bituma nza hano i Huye.

Umwuga wanjye urantunze kuko unyishyurira inzu ndetse nkanabona ibyo kurya. Njyewe umugabo w'amake anyishyura ibihumbi 5,000 Frw tugakora agatura kamwe. Iyo ari ukurarana agomba kunyishyura byibuze 20,000 Frw. Ayo mafaranga rero ni yo atuma tuza muri uno mwuga. Nk'ubu hari umugabo w'umukire rwose uherutse kunyishyura 50,000 Frw nyuma yo kumushimisha, kandi mbere twari twavuganye 20,000 Frw."

Uretse uwo, hari abandi bagenzi be bavuga ko binjiye mu mwuga w'uburaya bitewe n'imibereho mibi babayemo. Mugenzi we uvuka mu karere ka Nyamagabe, utashatse gutangaza amazina ye, yemeza ko we imibereho yari abayemo mu muryango wabo yamuteje kwirwanaho, yisanga mu ndaya yita indangamirwa.

Ati "Hari ubwo nashakaga amavuta yo kwisiga nkayabura, ndetse nkanabona n'ibyo kurya bigoranye. Bitewe n'uko n'ubundi ishuri nari narariretse kera, mbese mbona ko nta kandi kazi nabona byanteye kwisanga mu ndangamirwa."

Huye ni kamwe mu turere dukomeje gukuza umwuga w'uburaya, aho benshi bavuga ko biterwa ahanini n'uko ari nyabagendwa, mu gihe abakora uwo mwuga bo bavuga ko babiterwa na kayabo k'amafaranga bawukuramo.