Muhanga: Umunyamategeko yakatiwe Imyaka 15 azira gusambanya umwana
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye umunyamategeko Me Kanani Boniface igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 15 y’ubukure, ndetse rutegeka ko aha uwahohotewe indishyi z’akababaro zingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Icyo cyemezo cy’urukiko cyasomwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, kivuga ko Me Kanani Boniface wahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 15 y’ubukure ahita atangira igihano cye.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES avuga ko ibyo byagaragajwe mu rubanza aho Me Kanani Boniface yashinjwaga n’Ubushinjacyaha kugirira nabi uwo mwana binyuze mu kumusambanya akanamutera inda. Amakuru yatangiwe mu rukiko akemeza ko uwo mwana yahohotewe ariko ibyo bikorwa by'ubugizi bwa nabi yakorewe bigahishwa igihe kirekire kugeza ubwo uwo mwana agiriwe inama yo kuregera inkiko.
Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwatangaje ko bushobora kujuririra igihano cy’imyaka 15 cyatanzwe igihe cyose babishakiye, bavuga ko icyaha cyo gusambanya umwana mu busanzwe gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 15 yatanzwe, aho gishobora kugera ku gifungo cya burundu hakurikijwe amategeko.


Kinyarwanda
English
Swahili









