issa
Huye: Barataka imbwa zizerera mu mihanda zigateza umutekano muke

Mar 3, 2026 - 20:13
 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo iri mu ngamba nshya zo kurwanya no guhangana n'ikibazo cy'imbwa zizerera mu mihanda itandukanye yo mu Karere ka Huye ziteza umutekano muke zikanakomeretsa abaturage.

Ni ikibazo gikomeje kugarukwaho cyane na bamwe mu baturage batuye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Huye irimo Ngoma na Tumba, bavuga ko izo mbwa zibatesha akazi kabo ndetse ko hari na bo zirya zikabasigira uburwayi bitewe n’uko nyinshi muri zo zitanakingiwe.

Nsanziyaremye Aimable, umuturage utuye mu Murenge wa Ngoma, yabwiye UKWELITIMES ko izo mbwa zizerera mu mihanda zariye abana be ubwo barimo bajya ku ishuri bikabatera kumara igihe kinini batiga.

Yagize ati "Izi mbwa nta muntu zitinya kandi banyirazo barabizi ko zirya abantu ariko nti babyitaho, ahubwo bakomeza kuzirekura. Abana banjye barumwe nazo ubwo barimo bajya ku ishuri bituma bamara igihe kinini batiga, ku bw’amahirwe make ntitwamenye nyirazo ngo tumujyane mu buyobozi. Urebye ziratubangamiye cyane."

Ibyo abihuza na Niyorembo Violeta, umubyeyi ukora akazi ko gucuruza imboga n’imbuto mu mujyi wa Tumba, uvuga ko iteka agenda nta mutekano afite kubera gutinya izo mbwa, avuga ko zigeze kumurya ku kuguru.

Ati "Kubera ko imboga n’imbuto nshuruza ngenda nzizengurutsa mu bipangu bitandukanye by’uyu mujyi wa Huye mbyikoreye ntabwo mba ndeba hasi, akenshi rero binsaba kugenda ntareba hasi kubera ibase mba nikoreye. Urebye nta mutekano na muke mba mfite bitewe n’uko imwe muri izo mbwa yigeze kunduma ku kuguru bintera igisebe narwaye igihe kinini."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, mu kiganiro yagiranye na UKWELITIMES yavuze ko icyo kibazo kizwi ndetse ko hari gahunda yatangijwe yo kugikemura, izo mbwa zizerera zigakurwa mu mihanda.

Yagize ati "Mu by’ukuri icyo kibazo kirahari, ariko ikirimo gukorwa ni uko zikurwa mu mihanda. Icyo dusaba abaturage ni ukuduha amakuru aho zigaragaye."

Akomeza avuga ko bene izo mbwa bagomba kwita ku mibereho yazo buri gihe bakazikingiza mu rwego rwo kwirinda ko zateza abaturage uburwayi mu gihe zibarumye.

Ati "Umuntu utunze imbwa agomba kwibuka ko kuyirinda kuzerera no kuyikingiza ari ngombwa igihe cyose mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora gutera abantu mu gihe habayeho kurumwa nazo."

Raporo y’ubuzima ya 2025 igaragaza ko Akarere ka Nyagatare ari ko ka mbere gafite umubare munini w’abarumwe n’imbwa muri uwo mwaka aho wari ku 392, hagakurikiraho Huye yagize 352, Gasabo ikaza ku mwanya wa gatatu yagize 249 barumwe n’imbwa uwo mwaka, mu gihe Gatsibo ari 225 ndetse na Musanze yagize 216.

Iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi No 009/11.30 ryo ku wa 18 Ugushyingo 2010 riteganya ko buri mworozi worora imbwa wese agomba kuyikingiza, kuyizirika no kuyitaho buri gihe mu buryo butabangamira abandi.

Polisi yasabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo umutekano ukomeze kugenda neza ndetse n’abakoresha imihanda bayigendemo nta nkomyi.

Mar 3, 2026 - 20:16