Perezida Paul Kagame yahishuye uko abana be babiri binjiye mu gisirikare
Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuzaga ko abahungu be bose uko ari batatu bajya mu gisirikare, ariko imfura ye Ivan Cyomoro Kagame yamubwiye ko we ashaka gukora ubucuruzi n’ishoramari aho kujya mu ngabo. ibi Yabitangaje ubwo yaganirizaga abayobozi n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, mu nama ya 18 ya Unity Club Intwararumuri,yabagaragarizaga uko buri mwana afite uburenganzira bwo guhitamo inzira y’ubuzima bwe nk’abandi Banyarwanda bose muri rusange
Perezida Kagame yavuze ko yishimira uko abahungu be bombi bahisemo inzira y’igisirikare, nubwo yari yabanje kubasaba kurangiza amasomo ya kaminuza ku rwego rwa “Master’s” mbere yo kwinjira mu gisirikare ariko bagahitamo kuzayarangiza baramaze kuba abasirikare mu ngabo z'u Rwanda
Perezida Kagame Ati: “Babiri bajya mu gisirikare, nari nabanje kubabuza ngo babanze bige ‘Master’s’, ariko barambwira ngo mbareke babanze bajye mu gisirikare bakiri bato. Bati twumvise ko mu gisirikare naho habamo kwiga, narabemereye kandi numvise uwakurikira inzira nanyuzemo n'ubwo irimo ibibazo byinshi ntacyo byaba bitwaye.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko imfura ye, Ivan Cyomoro Kagame,we yanze kujya mu gisirikare.
Ati: “Bamaze gukura ndabibabwira barabyemera ariko umwe arampakanira, arambwira ngo ariko uku siko numva nshaka kumera. Ndamubwira nti kora ibyo ushaka, niba udashaka kujya mu gisirikare kora ibyo ushaka.”
Yakomeje agira ati: “Arambwira ngo njye ndashaka gukorera amafaranga. Arangije arambwira ati ‘mwebwe n’abo basore bandi, kubera ko icyo gihe muzaba muri mu bindi, njye nzabatunga.’”
Perezida Kagame yavuze ko umunyarwanda wese akwiye kuba icyo ashaka kuba, agakora icyo ashaka kuba.
Ati: “Umwana w’Umunyarwanda uwo yaba ari we wese, harimo n’abanjye, akwiye kuba icyo ashaka kuba cyangwa gukora icyo ashaka gukora.”
Perezida Kagame yanavuze ku bantu bakunze kuvuga ku mbuga nkoranyambaga ko yaba ategura umukobwa we, Ange Kagame, ngo azamusimbure ku butegetsi.
Ati: “Ejo bundi nabonye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo ntegura umukobwa wanjye kuba Perezida. Ariko njyewe uwanteguye ni nde?
Yakomeje avuga ko abana be ari Abanyarwanda nk’abandi, bityo bakwiye kubaho mu buzima busanzwe nk’abandi bose kandi bagakora ibyo bashaka gukora
ati:"Umuryango wanjye n’abana banjye ni Abanyarwanda nk’abandi. Ntacyo bitandukanyaho, bazabaho nk’uko abandi bose babayeho.”
‘Ntabwo nagira umuntu Perezida’
Perezida Kagame yashimangiye ko nta muntu n’umwe ashobora gushyiraho ngo abe Perezida kuko atari uko politiki ikora.
Ati: “Ntabwo nagira umuntu Perezida, ntibishoboka. Wenda na we ntanabishaka. ibyo Ni politiki ikwiye kujya mu puberi gusa ntahandi yajya.”


Kinyarwanda
English
Swahili









