issa
Ni iki kirigutera ibyamamare bivuka mu Burundi gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda?

Oct 3, 2025 - 01:51
 0

Hashize iminsi humvikana amazina y'Abarundi akomeye yaba mu mupira w’amaguru, mu muziki ndetse no mu bucuruzi basaba kuba abanyarwanda, bitera benshi kwibaza impamvu iri gukururira ibi ibyamamare n’abandi baturage b’Abarundi kwihitiramo kuba abanyarwanda

hashize iminsi micye , Abarundi 32, bangana na 42% by’abari basabye ubwenegihugu bw’u Rwanda, babuhawe, akaba ari bo benshi baturutse mu gihugu kimwe kuri iyi nshuro bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda. Ibi byerekana urujya n’uruza rukomeye rw’abimukira b’Abarundi bifuza kwibera abaturage b'igihugu cy’u Rwanda.

Mu Barundi bahawe ubu bwenegihugu harimo Nizigiyimana Abdul Karim, umukinnyi w’umupira w’amaguru wanakiniye ikipe y’igihugu y’Uburundi igihe kirekire, anakinira amakipe akomeye yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sport na Kiyovu Sport.  Abandi bazwi mu bahawe ubwenegihugu ni Lomami Frank na Lomami Andre bo mu muryango wa Lomami.

Mu minsi ishize kandi, Iradukunda Grace Divine, wamamaye nka DJ Ira, nawe w’umurundikazi, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kubusaba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Muri uku kwezi kandi, Khadja Nin, umurundikazi w’icyamamare mu muziki, yavuze mu ruhame ko ari umurundikazi ariko yahisemo kwibera mu Rwanda iteka ryose.

Abasesenguzi bavuga ko impamvu nyamukuru iri gutera aba barundi n'abarundikazi gusaba kuba abaturage b'igihugu cy'u Rwanda ari amahirwe y’imibereho myiza, umutekano, amahirwe y’ubucuruzi n’akazi biboneka mu gihugu cy'u Rwanda ataboneka mu Burundi yaba mu rwego rw’ubukungu n’ubuzima bwa buri munsi.

Ibi byose byatumye ibyamamare, abakinnyi n’abahanzi bo mu Burundi bagaragaza ubushake bwo kuba abaturage b’igihugu cy’u Rwanda.

Oct 3, 2025 - 10:58