Umugabo wacuruzaga abagandekazi i Dubai bagasambanywa yatawe muri yombi
Umugabo witwa Charles Abbey Mwesigwa, umaze iminsi avugwaho gucuruza abakobwa b'abanyafurika cyane cyane abakomoka muri Uganda, yatawe muri yombi na Polise yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Mwesigwa arashinjwa gucuruza abakobwa bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina iteye ubwoba mu Mujyi itandukanye ya Dubai.
Igitangazamakuru cyimwe cyo mu bwongereza giherutse kwerekana amashusho agaragaza Charles Abbey Mwesigwa avugana n’umunyamakuru wiyoberanyije, aho yemeye ko ashobora gutanga abagore bazajya mu bitaramo by’imibonano mpuzabitsina ku giciro cyiri hejuru ya $1,000. Yavuze ko abo bagore bashobora no gukora buri ikintu cyose abakiriya babo bashatse.
Uyu mugabo Mwesigwa, yahoze ari umushoferi wa bisi i Londres, yatawe muri yombi nyuma y’uko police mpuzamahanga ya Uganda (Interpol) imusabiye gutabwa muri yombi hifashishijwe itangazo ritukura (red notice) risaba ko afungwa kugira ngo azashyikirizwe igihugu cyamusabye.
Amakuru aturuka mu Rwego rw'Ubugenzacyaha bwa Dubai yemeje ko kugeza ubu, uyu afungiye muri gereza nkuru ya Awir, ndetse hakaba n'andi makuru avuga ko abakobwa benshi b’Abanya Uganda bajya Dubai bemerewe akazi ko gukora mu maduka cyangwa mu ma hoteli ariko bagerayo bagahatirwa kujya mu kwicuruza, ndetse bamwe bagashyirwaho amadeni y’ibihumbi by’amadorari, bigasa nk'aho bafashwe bugwate!
Nubwo Mwesigwa, yakomeje guhakana ibyo aregwa, akavuga ko we yagiraga inshuti nyinshi mu baturiye Dubai akaba ari byo byatumaga agira abantu benshi b’abakobwa bamukurikira mu birori, imiryango y’abakobwa babiri baherutse guhanuka mu igorofa bagapfa barimo Monic Karungi na Kayla Birungi, ikomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rw'abana babo bahanutse mu igorofa rirerire bagapfa!
Nubwo inkuru z'impfu z'aba bakobwa zatangajwe ko ari ukwiyahura, imiryango yabo iracyibaza byinshi, ikanashinja igiporisi kutita kuri izo dosiye ngo hakorwe iperereza ry'imbitse.
Mu minsi yashize, Inteko ishinga amategeko ya Uganda yagarutse cyane kuri iki kibazo, aho abaminisitiri bemeye gukorana na Interpol kugira ngo abakekwaho uruhare bose bashyikirizwe ubutabera.


Kinyarwanda
English
Swahili









