Hagiye gutangazwa umwanzuro w’urubanza rwa Kabila
Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biteganyijwe ko mu gitondo cyo ku wa Kabiri 30 Nzeri 2025 ruzatangaza umwanzuro ku rubanza rwa Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019.
Joseph Kabila usanzwe ari Senateri w’ubuzima bwose ashinjwa ibyaha birimo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko, ibyaha byibasira inyokomuntu, ubwicanyi bugambiriwe, gufata ku ngufu n’itoteza.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibi byaha byakorewe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo ndetse no muri Ituri ziri mu burasirazuba bwa RDC.
Byari byarateganyijwe ko umwanzuro w’uru rubanza wari kumenyekana tariki ya 12 Nzeri ariko uwo munsi, abanyamategeko barengera inyungu za Leta bagaragaje ko habonetse abatangabuhamya bashya biteguye kumushinja.
Uru rubanza rwa Kabila rwatangiye muri Nyakanga 2025 nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa, Ubushinjacyaha busobanura ko yabikoze nk’umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 gusa we yagaragaje ko ntaho ahuriye na ryo.
Mu gihe byari byitezwe ko uru rubanza rwari gusubira ibubisi tariki ya 19 Nzeri, abanyamategeko ba Leta basobanuriye abacamanza ko aba batangabuhamya batatu batakibonetse.
Ubushinjacyaha bw’igisirikare bwasabiye Kabila igihano cy’urupfu. Abanyamategeko barengera inyungu za Leta ya RDC bo bamusabiye


Kinyarwanda
English
Swahili









