Ubushinwa bwatashye ikiraro kirekire kurusha ibindi byose ku isi
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, mu Bushinwa hatashywe ku mugaragaro ikiraro kirekire cyane kurusha ibindi byose ku isi cya Huajiang Grand Canyon Bridge, giherereye mu ntara y’Amajyepfo ya Guizhou.
Ibi byatangajwe mu mashusho u Bushinwa bwashize ku mbuga nkoranyambaga yafashwe ubwo icyo kiraro cyafungurwaga ku mugaragaro ku wa 28 Nzeri 2025, aho ubuyobozi bw’icyo gihugu bwatangaje ko kigiye kwifashishwa mu buhahirane ndetse kikazanoroshya urugendo rwa masaha abiri abatuye icyo gihugu bafataga bambuka imisozi ituraniye ako gace.
Ni ikiraro kirekire gifite uburebure bwa kilometero zisaga eshatu '3km' ndetse kikaba gihagaze kuri metero 625 hejuru y’uruzi rwa Beipan, ruherereye mu misozi miremire y’Amajyepfo ya Guizhou. Mbese ugereranyije uko kingana mu burebure kiruta inshuro hafi icyenda ikiraro cya Golden Gate Bridge giherereye San Francisco, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko Ubushinwa bwabitangaje.
Guizhou, ni intara iri kuzamuka mu iterambere cyane mu Bushinwa binyuze mu bikorwa remezo bikomeje kugenda bihubakwa, uretse ko iyo ntara itaragira iterambere cyane ugereranyije n’ibindi bice by’u Bushinwa. Gusa iyo ntara nanone ifatwa nk’iterambere ry’ejo hazaza muri icyo gihugu kubera ari yo yubatsemo ibiraro 100 birebire kurusha ibindi ku isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









