issa
UCI yatangaje ko abagera kuri miliyoni bakurikiriye isiganwa risoza Shampiyona y’Isi y’Amagare ku muhanda

Sep 29, 2025 - 14:48
 0

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), yatangaje ko abafana bagera kuri miliyoni ari bo barebeye ku muhanda isiganwa ry’abagabo ryasoje Shampiyona y’Isi yaberaga i Kigali.

Iri rushanwa ryaberaga ku Mugabane wa Afurika ku nshuro yaryo ya mbere, ryabereye i Kigali guhera tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

Perezida wa UCI, David Lappartient, yanditse kuri X ashimira u Rwanda cyane.

Yagize ati “Mwakoze kubera uru rugwiro. Murakoze Kigali, murakoze Rwanda.”

Ni irishanwa ryaranzwe n’ubwitabire bw’inshi bw’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu bice ryanyuzemo byose.

Ubu bwitabire bwarushijeho kwiyongera kumunsi wa nyuma usoza iri siganwa, ubwo abagabo bakuru bahataniraga umudari wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda, nk’uko Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yabitangaje.