Dodani zigiye gusubizwa mu mihanda ya Kigali [VIDEO]
Mu gihe Shampiyona y’isi y’amagare irangiye, mu mihanda ya Kigali hagiye gusubizwamo Dodani zari zarakuwemo
Mu myiteguro y’irushanwa ry’amagare yaberaga muri Afurika bwa mbere cyane mu mujyi wa Kigali, hari aho imihanda yagiye ivugururwa kugira ngo ishyirwe ku rwego rwo kwakira iri siganwa.
Muri uko kuvugurura hari aho imihanda yagiye ikurwamo Dodani bijyanye no kugira ngo bafasha abari barimo gusiganwa. Ubusanzwe Dodani ziri mu bituma abatwara ibinyabiaziga bagabanya umuvuduko mu kwirinda ko hagira abakora impanuka.
Mu kiganiro UKWELITIMES twagiranye n’umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Madam Claudine Emmacule, yatubwiye ko izi Dodani zigiye kongera gusubizwamo kugira ngo umuhanda usubire uko wari umeze mbere.
Yagize ati “ Yego Amadodani arasubiramo. Byari mu rwego rwo kwitegura isiganwa. Mu byo twasabwaga, kugira ngo imihanda ibe iri ku rwego rwiza, ntabwo amadodani aba yemewe. Nibo batubwiye (Abategura) ngo izi dodani muzikureho kuko haterera cyangwa hamanuka, nibyo bifuzaga ariko turongera tuzisubizemo.”
Shampiyona y’isi y’amagare yarangiye ku cyumweru tariki 28 Nzeri 2028, aho hakinwe umunsi wa nyuma ku bagabo babigze umwuga. Basiganwe intera ireshya n’Ibilometero 267 na metero 500 yegukanwa na Tadej Bogcar wakoresheje amasaha 6 n’iminota 21 n’amasegonda 20.


Kinyarwanda
English
Swahili









