issa
Perezida Trump agiye guhorera Abanyamerika  bishwe na Iran

Mar 2, 2026 - 11:11
 0

Perezida Donald Trump yabwiye abo muri Iran ko bagiye kubona ubugome bw'igisirikare cy'igihugu ayoboye. Ndetse yavuze ko intambara igomba kumara ibyumweru bine kugeza hagiyeho abayobozi batagendera ku matwara akaze ya Islam.

Ku wa 01 Werurwe 2026 mu kiganiro Perezida Donald Trump yahaye CNBS yasobanuye ko iriya ntambara izamara ibyumweru bine kandi ko yiteguye guhorera amaraso y’Abanyamerika batatu bishwe na Iran.

Iyi ntambara yatangiye ku wa Gatandatu ku itariki 28 Gashyantare 2026. Ni nyuma gato y’ibiganiro byahuzaga Tehran na Washington bigamije gusaba Iran kurekera aho gukora ibisasu kirimbuzi kuko bibangamiye ikigobe cy’Abarabu. Impamvu ivugwa nuko Iran itera inkunga imitwe y’ibyihebe ya Hezbollah na Hamas, aba barwanya Israel bakoresheje Gaza na Palestine. Hezbollah irwanira muri Liban ku nyungu za Iran,ihora ihanganye na Israel cyane ku buryo rwabuze gica. Israel igenzura igice gito cyo mu majyepfo ya Liban. Hezbollah yagiye icika intege igihe perezida wa Syria Bashar Assad igihe ingoma ye yacibwaga intege. Intwaro uwo mutwe w’inyeshyamba wakoreshaga zacaga muri Syria zivuye muri Iran.

Perezida Trump ntabwo yanyuzwe no kuba barishe umutegetsi w’ikirenga Ayatollah Ali Khamenei n’abandi barenga 40 bakomeye mu buyobozi bwa Iran.

Trump yasabye abasirikare ba Iran n’abapolisi gushyira hasi intwaro bakemera ko batsinzwe intambara cyangwa se akaba yabarimbura. Muri iyi mirwano hapfuye abasirikare  b’Amerika batatu abanda 9 barakomereka bikabije. Abademokarati ntibumva impamvu amaraso y’Abanyamerika ari kumeneka mu gihe Trump wo mu ba Repubulikani yishimira ko Iran igomba guhindura imitegekere. Amerika yasenye ibirindiro by’umutwe wa gisirikare udasanzwe wa Iran, ibintu Abanyamerika bafata nk’intsinzi.

Ariko rero Iran nayo iri kwihorera cyane kuko imaze kwica abantu 9 bo muri Tel Aviv,mu mujyi witwa Beit Shemesh. Perezida wa Irana Masoud Pezeshkian, yasobanuye ko kwica Ayatollah ari ikimenyetso cy’intambara yagabwe ku idini rya Islam.

 Ali Larijani,umuyobozi w’akana gashinzwe umutekano yabwiye Israel n’Amerika ko bagiye kubarasaho bakoresheje ibitwaro batigeze babona mu mateka y’intambara zabayeho. Amerika yigambye kurasa ku mato 9 y’intambara ya Iran no gusenya igice cy’ibirindiro by’ingabo zo mu mazi.

Iran ivuga ko abaturage 201 bapfuye ababarirwa mu bihumbi bakomeretse bikabije bitewe n’ibitera bya Israel n’Amerika ku butaka bwa Iran.

Mar 2, 2026 - 13:11