Perezida Museveni agiye guha miliyali 5 aba’Content Creators’
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yijeje miliyali 5 z’amashilingi ya Uganda abahanga ibintu bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida Museveni yavuze ko ziriya miliyali zizashyirwa muri’SACCO’ noneho abakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga bikoremo amatsinda bahabwe ariya mashilingi.
Kuri Museveni asanga abakoresha imbuga nkoranyambaga bagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu aho bahuza abagura n’abagurisha.
Museveni yavuze ko ibyo abantu bita ‘Content’ ari ukwamamaza ibicuruzwa bya Uganda bityo bene abo bakwiriye gushyigikirwa bagafatwa ukuboko noneho nabo bakiteza imbere.
Yavuze ko buri wese utuma ibicuruzwa bikorerwa muri Uganda bigera ku bakiriya, aba akoze iyamamazabikorwa kandi bigira umusaruro ku bukungu bw’igihugu.
Icyakora yabasabye ko bakwiriye gukora ku buryo ibikorerwa muri Uganda bigera hose bakoresheje imbuga nkoranyambaga ndetse bikaba byanagera I mahanga.
Yasoje avuga ko abazagira amatsinda akora neza bazafashwa na Leta ku buryo butanga umusaruro.


Kinyarwanda
English
Swahili









